Connect with us

Amakuru

Dore imbamutimaza Joy-Lance Mickels wahamagawe mu Amavubi ku nshuro ya mbere !

Joy-Lance Mickels ukinira Sabah yo muri Azerbaijan yagaragaje imbamutima ze nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aho yagize ati : “Nakwivuga nk’umuntu uhorana inyota yo kugera kure, wibanda cyane ku kugera ku ntego, kandi uhorana ubushake bwo kugeza ikipe yanjye ku ntsinzi. Imbere y’izamu, nzwiho kudahusha ibitego.

“Bakunzi b’Amavubi, sinabona amagambo akwiriye yo kugaragaza ishema ntewe no kuba mpagarariye iki gihugu cyiza! Nzakomeza gushyira umutima wanjye wose mu kibuga, kandi nizeye ko nzabahesha ishema tukagera kuri byinshi”

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ni ubwa mbere yahamagawe mu Amavubi. Ni icyemezo cyatangaje benshi ariko gishimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda, kuko uyu mukinnyi afite inkomoko nyarwanda binyuze kuri se, Mickels Joy-Lance, nubwo yavukiye mu Budage.

Joy-Lange Mickels yavukiye mu mujyi wa Siegburg mu Budage, tariki ya 29 Werurwe 1994. Yatangiye gukina ruhago afite imyaka ine, atangira muri VSF Amern, aho yahise yigaragaza akagurwa na Borussia Mönchengladbach muri 2005. Aha ni ho yamaze imyaka 8 y’ubuzima bwe bwo mu bwana, akura mu buryo bwa ruhago.

INDI NKURU WASOMA  : Kayonza : Abarebaga umukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids bakubiswe n’inkuba 

Mu mwaka w’imikino wa 2012/2013 yagiye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Borussia Mönchengladbach, aho yahise ahagira ibihe byiza: yatsinzemo ibitego 17 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego, ahita anazamurwa mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe, yakinaga mu cyiciro cya kane mu Budage.

Mu 2014 yerekeje muri Schalke 04 II, aho yamaze imyaka ibiri, atsinda ibitego 9 mu mikino 43 akanatanga imipira 3 yavuyemo ibitego. Nyuma yaho yanyuze mu yandi makipe nka Alemannia Aachen, Wacker Nordhausen, Carl Zeiss Jena, na MVV Maastricht yo mu Buholandi.

Muri 2021, yerekeje muri Sabah FK muri Azerbaijan, ayimaramo umwaka, mbere yo kwerekeza muri Al Faisaly FC yo muri Arabia Saudite. Nyuma y’umwaka umwe, yagarutse muri Sabah FK ari nayo akinira kugeza magingo aya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru