Umunsi wa kabiri wa UEFA Champions League wasize byinshi bivugwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri, aho amwe mu makipe akomeye yitwaraga neza, andi agatungurwa ku buryo butunguranye.
Mu byaranze ijoro ry’iyo mikino harimo intsinzi itunguranye ya Galatasaray kuri Liverpool,na Kylian Mbappé wa Real Madrid wageze ku ntego ikomeye y’ibitego 60 muri UEFA Champions League.
Galatasaray 1-0 Liverpool: Osimhen afasha ikipe ye kubona intsinzi y’amateka
Nyuma y’imyaka irindwi batabona intsinzi imbere y’abafana babo muri Champions League, Galatasaray yakoze amateka itsinda Liverpool igitego 1-0 i Istanbul.
Igitego cyabonetse ku munota wa 16, cyinjijwe na rutahizamu w’umunya-Nigeria ,Victor Osimhen kuri penaliti yatewe neza nyuma y’ikosa ryari rikorewe Barış Alper Yılmaz.
Liverpool yagerageje kugaruka mu mukino, ariko igorwa cyane no gutsinda umunyezamu Uğurcan Çakır wabaye inyenyeri y’umukino.
INDI NKURU WASOMA : Umunyarwandakazi yakoze amateka muri Lyon Half Marathon2025
Real Madrid 5-0 Kairat Almaty: Mbappé agera ku bitego 60 muri UCL
Kylian Mbappé yerekanye impamvu ari umwe mu bakinnyi beza b’ibihe bya vuba mu Burayi, atsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino Real Madrid yanyagiyemo Kairat Almaty ibitego 5-0.
Mbappé yatsinze penaliti mu gice cya mbere, atsinda icya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Thibaut Courtois, ahita atsinda n’icya gatatu mu gice cya kabiri.
Ibindi bitego bya Real byinjijwe na Eduardo Camavinga na Brahim Díaz. Mbappé yahise agira ibitego 60 muri iyi mikino, bituma yegera bamwe mu bakinnyi b’ibihe byose babaye indashyikirwa mu mateka y’iri rushanwa .
Ibindi byavuye ku bibuga mu mukino itandukanye yabaga ku mugoroba :
- Atlético de Madrid yatsinze Frankfurt ibitego 5-1, Antoine Griezmann yuzuza ibitego 200 muri iyi kipe.
- Bayern München yatsinze Pafos 5-1, Harry Kane atsinda ibitego bibiri.
- Inter Milan yatsinze Slavia Praha 3-0, Lautaro Martínez yigaragaza nk’intwari.
- Marseille yanyagiye Ajax ibitego 4-0, Aubameyang abigiramo uruhare rukomeye.
- Chelsea yatsinze Benfica 1-0 ku gitego cyitsinzwe n’umukinnyi wa Benfica.
- Atalanta yatsinze Club Brugge 2-1 ku gitego cy’iminota ya nyuma cya Mario Pašalić.
- Bodø/Glimt yanganyije na Tottenham ibitego 2-2 mu mukino urimo ishyaka ryinshi.
Uyu munsi kuwa Gatatu harakomeza indi mikino ikomeye, harimo n’izaguhuza amakipe nka PSG na Barcelona, Manchester City na Juventus.
Imikino iraza kuba kuri uyu wa gatatu
- Qarabağ vs Copenhagen (18:45 )
- Union Saint-Gilloise vs Newcastle United (18:45 )
- Arsenal vs Olympiacos
- Monaco vs Manchester City
- Leverkusen vs PSV Eindhoven
- Borussia Dortmund vs Athletic Club
- Barcelona vs Paris Saint-Germain
- Napoli vs Sporting CP
- Villarreal vs Juventus
Imikino yose usibye iyo twerekanye isaha iributangirireho ;iteganijwe gutangira ku isaha y’I saa tatu z’ijoro nta gihindutse kandi yose ushobora kuyitegaho ku bikubo byiza hamwe na Fortebet .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
