Connect with us

Amakuru

Liverpool yatangaje indi nkingi ya mwamba yayo itazaboneka ku mukino wa Chelsea !

Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yemeje ko umunyezamu we, Alisson Becker, atazaboneka mu mukino ukomeye bazahuramo n’ikipe ya Chelsea ku wa Gatandatu, kubera imvune yakuye mu mukino wa UEFA Champions League baraye batsinzwemo na Galatasaray.

Alisson, w’imyaka 32, yasimbuwe ku munota wa 56 na Giorgi Mamardashvili mu mukino Liverpool yatsindiwemo igitego 1-0 i Istanbul. Uyu munyezamu ukomoka muri Brazil yavunitse nyuma yo kurokora ikipe ye  ishoti ry’umunya-Nigeria Victor Osimhen, waje no gutsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Nyuma yo kugarura umupira, Alisson yahise agenda acumbagira, agaragaza ububabare, maze birangira ahagaritse gukomeza gukina.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ;Arne Slot yavuze ko ubwo Alisson yagarukaga yiruka, yahise yumva “ikintu kitameze neza mu mubiri we”, byasaga nk’ibimenyetso bikomeye by’imvune.

Slot yagize  ati: “Nimwumve neza: ntabwo ari ibintu byoroshye. Umukinnyi wavuye mu kibuga atameze neza, ntabwo yakina ku wa Gatandatu. Mwizere ko Alisson atari ku rutonde rw’abazakina na Chelsea.”

Uretse Alisson, undi mukinnyi wahuye n’akaga muri uwo mukino ni rutahizamu Hugo Ekitike, wavunitse ubwo yageragezaga kwiba umupira ba myugariro ba Galatasaray, na we ahita yikubita hasi mu buryo busa nk’uwagwiriye akaboko. Nubwo atari ameze nk’uwavunitse bikomeye, Arne Slot yavuze ko Ekitike yagaragaje ko atashoboraga gukomeza.

INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids

Yagize ati: “Ntabwo nari niteze ko hari umukinnyi wavunika, ariko Hugo yumvise uburibwe, arambwira ati ‘Sinshobora gukomeza’. Twari tugomba kumusimbuza. Tuzareba uko azaba ameze mbere y’umukino wo mu mpera z’icyumweru.”

Iyi mvune ya Alisson ni iya kabiri agize mu gihe kitageze ku mwaka, kuko no mu mwaka ushize wa shampiyona ya  yigeze gusiba imikino 10 azize ikibazo cy’imvune yagize ku bice by’inyuma by’ukuguru (hamstring).

Ibi bihaye amahirwe umunyezamu mushya w’Umunya-Georgia, Giorgi Mamardashvili, waguzwe miliyoni £29 avuye muri Valencia, ngo yigaragaze bwa mbere muri Premier League, ahita yitezwe mu mukino wo kuri Stamford Bridge.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru