Ikipe ya Rayon Sports,biravugwa ko ishobora kuba igiye guhura n’ikibazo gikomeye gishobora kuyiviramo ibihano biturutse ku kutubahiriza amasezerano yagiranye n’uwari umutoza wayo, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, ukomoka muri Brazil.
Uyu mutoza w’imyaka 65 yahagaritswe ku wa 14 Mata 2025 n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, icyo gihe ahagarikwanwa hamwe n’uwari umutoza w’abanyezamu Mazimpaka André.
Impamvu zatanzwe icyo gihe zari umusaruro muke ikipe yari irimo kugaragaza; nubwo Robertinho atigeze avuga byinshi ku bijyanye n’ukuntu yatandukanye n’iyi kipe, amakuru agera kuri The Drum avuga ko nyuma yaho yaje gutanga ikirego muri FIFA, avuga ko Rayon Sports imufitiye ibirarane by’imishahara y’amezi ane bingana n’ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika.
FIFA, nk’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’amakipe n’abakinnyi ku rwego mpuzamahanga, yahise yandikira Rayon Sports iyisaba ko yishyura Robertinho bitarenze tariki ya 26 Nzeri 2025.
INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids
Amakuru twabwiwe n’umuntu w’imbere muri iyi kipe utifujwe ko tumushyirira hanze imyirondoro ashimangira ko iyo tariki yarenze batabikoze,ndetse ko nta kabuza ko bazafatirwa ibihano birimo kubuzwa kwandikisha abakinnyi bashya mu gihe cy’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.
Kuri ubu, Robertinho yamaze kubona akandi kazi aho ari gutoza Jeddah SC, ikipe yo muri Saudi Arabia ikina mu cyiciro cya kabiri.
Yatangajwe nk’umutoza w’iyo kipe ku wa 13 Kanama 2025, maze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza icyizere afite mu kazi ke gashya,
Aho yagize ati: “Aha, buri mukino ni intambwe igana ku ntsinzi. Turi ikipe imwe, intego ihora ari ibikombe. Burigihe.”
Robertinho afite izina rikomeye mu karere, aho yatoje amakipe akomeye nka Gor Mahia yo muri Kenya, Vipers SC yo muri Uganda, ndetse akagira agahigo yihariye ko kugeza amakipe atandukanye mu matsinda y’amarushanwa nyafurika inshuro nyinshi.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_