Connect with us

Amakuru

Newcastle United vs Arsenal _ Amakuru ahari ,amateka ,imikino imaze kubahuza na Predictions

Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ikipe ya Arsenal iramanuka mu kibuga mu mukino ukomeye wa Shampiyona ugomba kuyihuza na Newcastle United kuri St James’ Park.

Ikipe ya Mikel Arteta iri mu rugamba rukomeye rwo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo kuba yarasoreje ku mwanya wa kabiri yikurikiranya mu myaka itatu iheruka.

Nyuma yo kunganya na Manchester City mu mukino uheruka, aho Gabriel Martinelli yatsinze igitego cyayiheshe inota ku munota wa 93 w’umukino, Arsenal yahise ijya gutsinda Port Vale 2-0 muri Carabao Cup, harimo igitego Eberechi Eze watsindaga igitego cye cya mbere muri iyi kipe.

Nubwo bimeze bityo, ingendo za Arsenal kuri St James’ Park ntiziba zoroshye bijyanye nuko umwaka ushize batsindiwe muri uyu mujyi wa Newcastle uherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bwongereza inshuro ebyiri; igitego 1-0  mu mukino ubanza na 2-0 mu mukino wo kwishyura ndetse iyo mikino yombi ntibigeze babasha kureba mu izamu.

Nk’uko imibare ibigaragaza, kuva mu 2019, imikino 16 muri 17 hagati y’aya makipe yombi yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kwinjiza igitego mu izamu ry’indi.

Uyu mukino rukumbi impande zombi zinjizanyijemo igitego wabaye muri Gashyantare 2024, ubwo Arsenal yatsindaga Newcastle ibitego 4-1.

Ku rundi ruhande, Newcastle na yo iri mu rugamba rwo kongera kwisuganya nyuma yo gutangira nabi. Mu mikino itatu ya shampiyona bakiniye hanze, yose yarangiye ari 0-0. Nyamara imbere y’abafana babo, batsinze Wolves 1-0 nyuma yo gutsindwa na Liverpool mu mukino wari wuje zikomeye warangiye ari ibitego 3-2.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : West Ham yatangaje ugomba gusimbura Graham Potter uherutse kwerekwa imiryango

Eddie Howe aracyagerageza uruvange rw’abakinnyi batandukanye areba ko batanga umusaruro nyuma y’uko bamwe mu babanzamo barimo myugariro Fabian Schär na Yoane Wissa bagize imvune.Abafana ba Newcastle barimo kwishimira uburyo Joelinton yitwaye mu mukino wa League Cup, aho yatsinze ibitego bibiri.

Ku ruhande rwa Arsenal, ikibazo cy’imvune kiracyabangamiye Arteta, aho Piero Hincapié na Noni Madueke badahari. Ariko hari icyizere ku kugaruka kw’abarimo Martin Ødegaard na Gabriel Martinelli.

Abashobora kubanzamo ku mpande zombi

Arsenal: Raya, Timber, Saliba, Gabriel, Calafiori; Zubimendi, Rice, Ødegaard; Saka, Eze na Gyökeres.

Newcastle: Pope; Trippier, Thiaw, Burn, Livramento; Guimarães, Tonali, Joelinton; Elanga, Woltemade na Gordon.

Kuri iki cyumweru, igikomeye ni ukureba niba Arsenal ishobora kuvuguruza amateka atari meza ifite kuri St James’ Park .

Dukurikije imiterere y’aya makipe n’amateka yaho tukanita cyane ku byo abasesenguzi bakomeye ku mugabane w’u Burayi bavuga, birashoboka cyane ko Newcastle yakongera kubona indi ntsinzi imbere y’abarashi ya 1-0: Newcastle 1-0 Arsenal.

Kuri Fortebet uyu mukino hamwe n’indi yose yo muri Premier League muri iyi weekend iriho ,Newcastle United gutsinda kwayo bikubiye 3.65 naho Arsenal gutsinda kwayo bikubiye 2.16 mu gihe kunganya 3.40.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru