Connect with us

Amakuru

Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yatanze ubutumwa bukomeye ku bakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, ababwira ko nibabasha gusezerera ikipe ya Singida Big Stars muri CAF Confederation Cup, buri wese ari bumuhe amadolari 100 nk’agahimbazamusyi.

Iki cyemezo Sadate yakigejeje ku ikipe mbere y’umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Kigali, ukabera kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam, muri Tanzania.

Murera itegetswe gukina uyu mukino ikoresheje imbaraga zayo zose bijyanye nuko yatsindiwe i Kigali igitego 1-0, bisobanuye ko igomba gutsinda ibirenze icyo gitego kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Sefu yavuze icyo Ndikumana Asuman yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga

Mu rwego rwo kongerera ikipe imbaraga n’ishyaka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje kongera agahimbazamusyi. Nyuma y’amafaranga 200,000 Frw bwari bwarasezeranyije buri mukinnyi mu mukino ubanza, Ubuyobozi bwavuzeko ayo mafaranga agihari kandi agomba kwiyongera mu gihe basezerera Singida Black Stars kandi abakinnyi bemerewe 40,000 Frw ku gitego bari bari butsinde gikora ikinyuranyo muri uwo mukino hamwe n’amadorali 100$ yemerewe umunyezamu Pavel Nzdila mu gihe yaba atinjijwe igitego muri uwo mukino.

Ayo mafaranga hiyongereyeho aya $100 yaturutse kuri Sadate, nk’ikimenyetso cyo gutera imbaraga abakinnyi mu gihe basezerera Singida Black Stars bari buze gukina Saa 18:00 za Kigali.

Hari icyizere ko aya mafaranga ashobora guhindura byinshi ku buryo abakinnyi baza kujya mu kibuga bafite umutima n’ubushake bwo guhesha ishema ikipe yabo n’igihugu nk’uko babisabwe na Gen Patrick Nyamvumba ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Amakuru dukesha abantu bacu bari imbere muri ikipe bavuga ko bashingiye ku myitozo ya nyuma iyi kipe yakoze abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga: Pavelh Ndzila, Youssou Diagne, Chris Rushema, Musore Prince, Kabange, Bigirimana Abedi, Niyonzima Olivier SEFU, Ndayishimiye Richard, Magloire, Kitoga na Habimana Yves.

Andi makuru aturuka muri Tanzania, aremeze ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye neza umukino wo kwishyura ndetse bakaba banafite ibyishimo byuko umukinnyi wabo ngenderwaho Bigirimana Abedy utarakinnye umukino ubanza kubera imvune, yasubukuye imyitozo ndetse nta gihindutse agomba kuzakoreshwa n’umutoza Afhamia Lotfi mu mukino wo kwishyura.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Munyakazi Sadate akomeje kuba hafi ikipe ya Rayon Sports.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru