Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025,hakomezaga Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare. Hari hatahiwe icyiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19, aho Umunya-Espagne Ostiz Taco Paula yigaranzuye bagenzi be, akegukana umudali wa zahabu.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, yakoze amateka mu mihanda y’umujyi wa Kigali, aho yasoreje urugendo rw’ibilometero 74 mu masaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19.
Yakurikiwe mu gihe n’Umutaliyani Pegolo Chantal ndetse n’Umusuwisi Grossmann Anja, bose basoje isiganwa banganya ibihe.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane, ariko bombi ntibashoboye guhanganira imyanya ya mbere. Yvonne yasoje ari ku mwanya wa 48, asizwe n’uwatsinze iminota 12 n’amasegonda 20, naho Liliane akurikiraho ku mwanya wa 49, akoresha ibihe bisa n’ibya mugenzi we.
Isiganwa ryatangirijwe imbere ya Kigali Convention Center, aho Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yamanitse idarapo ryo gutangiza isiganwa saa mbili n’iminota 20, abasiganwa 72 baturuka mu bihugu 34 bahita bafata umuhanda.

Mu ntangiriro, igikundi kinini cyari kiyobowe n’Umunya-Australia Schweitzer Tully mu gihe abanyarwandakazi bari inyuma mu mwanya wa 54 na 57 dushingiye ku bihe byabaruwe ubwo bageraga kwa ‘Mignone’, mu muhanda w’amabuye utera ubwoba benshi, ni ho abatari bake batangiye kugwa cyangwa bagasigara.
Muri ibi bihe, Umunyacekikazi Cermanova Antonie yagerageje gutandukana n’igikundi, asiga abandi amasegonda 37, ariko ntiyabigeraho kuko nyuma y’iminota itanu yaje gufatwa.
Nk’uko bigenda mu masiganwa akomeye, hari abakinnyi batabashije kurangiza isiganwa barimo Umunya-Espagne Castro de la Serna Lidia, Umunya-Kenya Mercy Eragae, n’abandi batandukanye kubera impanuka.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Sefu yavuze icyo Ndikumana Asuman yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga
Nyuma y’iri siganwa, harakurikiraho iry’abagore bakuru ku ntera ya kilometero 164.6, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette na Nirere Xaveline Nzayisenga Valentine.



KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c