Connect with us

Featured

SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga

Umukinnyi mpuzahanga w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports,  Niyonzima Olivier uzwi nka ‘SEFU’, Yavuzeko umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup uzabahuza na Singida Black Stars, Bagomba gutsinda bagatura itsinzi Ndikumana Asmani uri mu mvune.

Ibi SEFU yabitangaje ubwo yaganiraga na Nsabimana Eric uzwi nka Sheikh umunyamakuru wa B&B Fm uri muri Tanzania.

Yagize ati “Twamusuye bamaze kumubaga, Ameze neza, Twaramwihanganishije, Kuko yagize ibyago kandi yari gufasha ikipe, Yatubwiyeko tugomba gutsinda tukamutura iyo ‘result’, Kuko nawe yavunitse ari gushaka itsinzi n’ubwo itabonetse.

“Ariko natwe turizera ko tuzakora kubwe, Iyi ‘Match’ tukabasha kuyi mutura”.

IZINDI NKURU WASOMA BIJYANYE: https://thedrum.rw/2025/09/25/gen-patrick-nyamvumba-yasabye-rayon-sports-kurwana-ku-izina-ryigihugu-amafoto/

https://thedrum.rw/2025/09/26/cole-palmer-wa-chelsea-agiye-kumara-hanze-hagati-yibyumweru-bibiri-na-bitatu/

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri Tanzania kuwa 3 w’iki cyumweru, Aho Izakina umukino wo kwishyura na Singida Black Stars kuri uyu wa 6 Saa 18h00 za Kigali, Aho bazakinira kuri Stade ya Azam yitwa  Chamaz Azam Complex.

AMAKURU AGEZWEHO MURI CAMP YA RAYON SPORTS:

Abakinnyi bose bajyanye muri Tanzania bameze neza na Bigirimana Abedi utarakinnye umukino ubanza yakoze imyitozo yose ya nyuma yitegura uwo mukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup.

Ba Myugariro Emery Bayisenge na Youssou Diagne batakinnye umukino ubanza, Ubu nabo bameze neza.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa, Aho ubu isabwa gutsinda kuva ku bitego 2 kuri 1 igakomeza mu kiciro gikurikira.

KUGEZA UBU AHAZWI WAZAREBERA UMUKINO WA RAYON SPORTS NA SINGIDA BLACK STAR ABARI MURI KIGALI BY’UMWIHARIKO:

Mu nyubako ya Kigali Universe iri hafi ya ‘Gale’aho abagenzi bafatira imodoka mu mujyi mu nyubako ya ‘MIC’, Batangaje ko bazerekana uwo mukino.

The Drum ni menya n’ahandi mwakura uwo mukino tuzabagezaho amakuru mu nkuru zacu zitandukanye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=January2025_week39#/app/offer/top

Amwe mu mafoto y’Abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakoraga imyitozo ya nyuma ku isaha bazakinira ho umukino ejo:

Emery Bayisenge utarakinnye umukino ubanza yakoze imyitozo arayisoza.

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured