Connect with us

Amakuru

William Saliba yongereye amasezerano muri Arsenal

William Saliba, myugariro w’umufaransa ukinira ikipe ya Arsenal, yamaze kongera amasezerano mashya y’imyaka itanu azamugeza muri Kamena 2030.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 wigaragaje nk’umwe mu bakinnyi beza ku mwanya w’abakina hagati mu bwugarizi muri Premier League, yafashe iki cyemezo cyo kuguma muri iyi kipe yo mu mujyi wa Londres nyuma yuko Real Madrid yamwifuzaga.

Saliba, wari usigaje imyaka ibiri ku masezerano ye ya mbere, yagaragaye mu mikino yose 38 ya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023/24, ndetse no mu mwaka wabanje asiba imikino itatu gusa.

Uhereye ku mukino we wa mbere, nta wundi myugariro muri Premier League warushije Saliba kugarura imipira myinshi hagati mu kibuga itewe n’aba bahanganye, ndetse ni nawe uyoboye abandi mu kugira imikino myinshi yakinnye mu bwugarize ikipe ntiyinjizwe igitego.

Ibi bishingiye kandi ku rugero rudasanzwe rw’uko Arsenal yitwara igihe Saliba ari mu kibuga. Iyo atari mu kibuga, umubare w’ibitego ikipe yinjizwa wikuba kabiri.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : INSIDE -As Kigali yatangaje uwanyuze muri Musanze FC nk’umutoza mushya !

Icyiza kuri Arsenal muri uyu mwaka w’imikino, ni uko yabonye ubundi buryo bwo gufasha Saliba kuruhuka, binyuze mu kwiyongera kwa Cristhian Mosquera, myugariro mushya ushobora kumusimbura neza. Ibi bizafasha mu gucunga iminota Saliba akina, bikazamura amahirwe yo kumubona yitwaye neza kurushaho.

Saliba aje yiyongera kuri bagenzi be barimo Gabriel Magalhães, ndetse n’abana b’ikipe bazamuwe mu kipe nkuru barimo Ethan Nwaneri na Myles Lewis-Skelly bose baherutse kongera amasezerano mashya.

Kuva umubano wa Saliba na Gabriel batangira gukinana mu 2022, Arsenal yakomeje kwitwara neza cyane. Iyi mikoranire yatumye ikipe igira ubwugarizi bukomeye, aho imaze gukina imikino irindwi y’uyu mwaka w’imikino ikagira imikino itanu irangiza itinjijwe igitego.

Igitego cya Haaland ubwo bakinaga na Manchester City ni cyo cyonyine ikipe yinjijwe mu mikino ya shampiyona kugeza ubu bamaze gukinira mu rugo.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru