Connect with us

Imikino

Phil Foden yongeye kuba inyenyeri ubwo Man City yasezeraga Huddersfield Town

Mu mukino wabereye i West Yorkshire ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Manchester City yitwaye neza imbere ya Huddersfield Town yo mu cyiciro cya gatatu [League One], iyitsinda ibitego 2-0 muri Carabao Cup.

Phil Foden yigaragaje nk’umukinnyi w’umukino, atsinda igitego kimwe anatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 18, ubwo Foden yakininaga neza na Divine Mukasa, umusore ukiri muto wari uri gukina umukino we wa mbere mu kipe nkuru, atera umupira hasi uhita mu izamu.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Eberechi Eze yatsinze igitego cye cya mbere muri Arsenal

Uyu musore w’imyaka 25 yakomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe, akomeza gutanga imipira iryoheye ijisho mu kibuga, nubwo yahushije coup-franc yari ku ntera ya metero 25 uvuye ku izamu.

Huddersfield nayo yagerageje kwihagararaho mu gice cya mbere, aho Zepiqueno Redmond na Ben Wiles bahushije amahirwe ikipe yaboneye.

Mu gice cya kabiri, Manchester City yakomeje kubaka neza umukino, maze ku munota wa 74, Foden yongera kwigaragaza atanga umupira kuri Savinho, uyu nawe atsinda igitego cya kabiri.

Nubwo Huddersfield yagerageje kugabanya ikinyuranyo k’ibitego yatsinzwe mu minota ya nyuma binyuze kuri Cameron Ashia, umupira yateye wakubise igiti cy’izamu.James Trafford, wari agarutse mu izamu rya City, yabashije kurangiza umukino atinjijwe igitego.

Nyuma yo gutanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri, Foden yahise asimburwa, Guardiola aha amahirwe abakinnyi bashya barimo Reigan na Jaden Heskey, abana batozwa na Emile Heskey, wahoze ari rutahizamu wa Liverpool n’u Bwongereza.

Kalvin Phillips nawe yagarutse mu kibuga, akina iminota irindwi ya nyuma ku nshuro ya mbere kuva ku wa 19 Ukuboza 2023, ubwo bakiniga igikombe cy’isi cy’ama-clubs.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino