Connect with us

Amakuru

INSIDE – AS Kigali yatangaje uwanyuze muri Musanze FC nk’umutoza mushya!

Nyuma yo gutandukana na Guy Bakila wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko Idrissa Nyandwi ari we ugiye kumusimbura muri izo nshingano, aho agiye gufatanya akazi na Mbarushimana Shaban, umutoza mukuru.

Uyu mutoza mushya si izina rishya mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko aherutse gutandukana na Police FC, aho na ho yari umutoza wungirije.

Kuri ubu, agaragaye mu mwambaro wa AS Kigali, yitezweho kunganira ubuyobozi bwa tekiniki bw’iyi kipe ifite intego yo kugaruka ku isonga mu mupira w’u Rwanda.

Amakuru agera kuri The Drum ni uko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2025, mbere y’imyitozo ya mbere y’icyumweru, Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali, yafashe ijambo imbere y’abakinnyi n’abandi bakozi b’ikipe, maze atangaza ku mugaragaro ko Nyandwi Idrissa ari we mutoza wungirije mushya.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ;  Eberechi Eze yatsinze igitego cye cya mbere muri Arsenal

Uyu mutoza aje gusimbura Haruna Niyonzima uzwi ku izina rya Bangala, wari usanzwe muri izi nshingano ariko akazifatanya n’akazi ko gutoza ikipe y’abatarengeje imyaka 20 y’iyi kipe.

Ubuyobozi bwanamaze kumubwira ko agomba kwibanda ku bato, aho yitezweho gukomeza guteza imbere impano nshya zizavamo abakinnyi b’ejo hazaza ba AS Kigali.

Nyandwi Idrissa afite uburambe mu gutoza muri ruhago nyarwanda, dore ko yanyuze mu makipe atandukanye arimo Musanze FC ndetse na Police FC.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru