Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA].
Uyu mugabo wigeze kugira ijambo rikomeye mu mupira w’amaguru nyarwanda, ubu ari mu mazi abira, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo n’ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kalisa akekwaho kunyereza miliyoni 31 Frw bingana n’amadolari ibihumbi 21 ($21,000), amafaranga bivugwa ko yanyerejwe ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari mu rugendo rw’amarushanwa i Lagos, muri Nigeria, mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : INSIDE -As Kigali yatangaje uwanyuze muri Musanze FC nk’umutoza mushya !
Ubushinjacyaha bwasabye ko Kalisa afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje, kuko hari impamvu zifatika z’uko yakwica ibimenyetso cyangwa akagorana mu rukiko.
Ikindi cyaha kimureba ni ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano bivugwa ko zaturutse muri Nigeria, aho haketswe ko hakozwe inyandiko zigaragaza ibiciro bitari byo ku byo ikipe yifashishije, harimo amatike y’indege, amafunguro n’amacumbi.
Ku rundi ruhande, Me Bizimana wunganira Kalisa, yagaragaje ko umukiriya we akwiye gukurikiranwa ari hanze y’umujyi, kuko afite aho atuye hazwi kandi yiteguye gutanga ingwate.
Me Bizimana yanavuze ko Kalisa atigeze yihisha ubutabera, ahubwo ko yitabye ubutumire bw’inzego zibishinzwe kuva yatangira gukorwaho iperereza. Yongeyeho ko amafaranga yose yagiye mu bikorwa by’ikipe, nta gice cyashyizwe ku nyungu ze bwite.
Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], Kalisa yafatiwe hamwe na Tuyisenge Eric, wahoze ashinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu, na we ukurikiranyweho uruhare muri ayo makosa.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro warwo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 29 Nzeri 2025 saa 11:00 za mu gitondo.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .