Connect with us

Imikino

Eberechi Eze yatsinze igitego cye cya mbere muri Arsenal

Rutahizamu mushya wa Arsenal, Eberechi Eze, yatsindiye iyi kipe igitego cye cya mbere kuva yayigeramo, ubwo yatsindaga mu minota ya mbere y’umukino bahuriyemo na Port Vale, ikipe yo mu cyiciro cya gatatu, maze Arsenal igatsinda 2-0 igahita igera muri kimwe cya kane cya Carabao Cup.

Uyu musore w’imyaka 27, wageze muri Arsenal mu kwezi gushize avuye muri Crystal Palace ku mafaranga angana na miliyoni 60 z’amayero, yafunguye amazamu ku munota wa 8 w’umukino, ku mupira mwiza yaherejwe na Gabriel Martinelli. Ni cyo gitego cye cya mbere mu mikino itandatu amaze gukinira iyi kipe.

Eze yari hafi kongera kwinjiza igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Mikel Merino yamuhaga umupira mwiza imbere y’izamu, ariko umunyezamu wa Port Vale, Joe Gauci, awukuramo.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Myugariro wa Liverpool agiye kumara igihe kinini hanze y’ikibuga 

Nubwo Port Vale, baheruka kuzamuka mu cyiciro cya gatatu mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, berekanye ko batari baje gutanga intsinzi kuri Arsenal mu buryo bworoshye. Bagerageje gutera Arsenal ikikango binyuze mu mipira y’imiterekano [set-pieces], ndetse mu minota 15 ya nyuma, Devante Cole wari winjiye mu kibuga asimbuye yateye ishoti rikomeye rica hejuru y’izamu gato.

Arsenal yakomeje gushaka igitego cya kabiri kugira ngo yizere intsinzi, ariko ubunararibonye bwayo bwagaragaye mu minota ya nyuma ubwo Leandro Trossard, wahoze akinira Brighton, yatsindaga igitego cya kabiri cyasoje burundu amahirwe ya Port Vale.

Nubwo Arsenal imaze gutwara igikombe cy’Igihugu [FA Cup] inshuro 14, Carabao Cup yo yayitwaye inshuro ebyiri gusa [mu 1987 no mu 1993].

Umwaka ushize yageze muri ½ cy’irangiza, ariko itsindwa bikomeye na Newcastle ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Mikel Arteta, umutoza wa Arsenal, yakoze impinduka 9 ugereranyije n’ikipe yari yabanjemo ku mukino wa Premier League baheruka kunganyamo na Manchester City.

Nyuma y’umukino ,Arteta yavuze ko yishimiye uko Eze yitwaye, nubwo hari ibyo agikeneye kongera kugira ngo arusheho kumva uko ikipe ikina.

Ati: “Yakinnye hagati mu kibuga ahantu bigoye kubona umwanya, ariko afite ubushobozi bwo gucunga no kwakira neza imipira ahabwa. Akwiye kumara igihe kinini akina hamwe n’abandi kugira ngo amenyere .”

Uretse gutsinda, Arsenal yishimiye kongera kubona Bukayo Saka akina iminota irenze 60 nyuma yo kuva mu mvune yo ku kagombambari.

Imikino ikurikira ku mpande zombi:

  • Arsenal izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri, ikazasura Newcastle muri Premier League.
  • Port Vale yo izakina na Barnsley ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri muri League One [icyiciro cya gatatu mu Bwongereza].

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino