Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi n’abagize staff Techinique izajyana muri Tanzania, aho igiye kwitabira umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Confederation Cup izahuramo na Singida Black Stars. Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025.
The DRUM twamenye ko Rayon Sports irahaguruka i Kigali saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, yerekeza muri Tanzania aho izaba ishaka kureba uko yakwishyura igitego kimwe yatsinzwe n’ikipe ya Singida Black Stars mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu mukino ubanza, Gikundiro yatsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 22 na rutahizamu Marouf Tchakei wa Singida, ubwo yatsindishaga umutwe umupira muremure wari umaze guterwa hanyuma, asimbukana abasore barimo myugariro Rushema Chris, atera umupira mu nguni y’ibumoso bw’izamu.
Abakinnyi Rayon Sports izajyana:
- Pavelh Ndzila
- Tambwe Ngongo Gloire
- Mugisha Yves
- Niyonzima Olivier
- Ishimwe Fiston
- Serumogo Ali
- Nshimiyimana Emmanuel
- Youssou Diagne
- Sindi Jesus Paul
- Nshimimana Fabrice
- Rushema Chris
- Musore Prince Michel
- Bayisenge Emery
- Bigirimana Abedi
- Ntarindwa Aimable Ntagorama
- Ndayishimiye Richard
- Mohamed Chelly
- Habimana Yves
- Adama Bagayogo
- Bassane Koulagna Aziz
- Tony Kitoga
- Harerimana Abdoulazizi
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman yemeje ko yamaze kubagwa
Abagize Staff Techinique bagiye kuyiherekeza:
- Afahmia Lofti
- Mugisha Jean de Dieu
- Feruzi Haruna
- Azouz Lofti
- Ndayishimiye Eric
- Nshimiyimana Jean Claude
- Nizeyimana Shafi
- Mujyanama Fidèle
- Nyandwi Jean Pierre
- Uwizeyimana Sylvestre
- Ngoboka Umurerwa Delphin
- Uwimpuhwe Liliane
- Mwambali Serge
- Irambona Eric
Rayon Sports ikomeje imyitozo ya nyuma kugira ngo yitegure neza uyu mukino wo kwishyura, aho ikeneye intsinzi iruta igitego 1-0 yatsindiwe i Kigali kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.
Hasigaye kurebwa niba abatoza b’iyi kipe barabashije gukosora ibyo batitwayemo neza mu mukino ubanza, cyane cyane mu busatirizi, kandi bakaba bafite icyizere ko abakina hagati n’abugarira bazitwara neza.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
