🛟LIVE REPORTING FROM KIGALI PELE STADIUM
Kuri Kigali Pele Stadium yari yuzuye abafana, ikipe ya Rayon Sports yatangiye urugendo nabi rwayo muri CAF Confederation Cup 2025 , itsindirwa imbere mu rugo na Singida Black Stars FC yo muri Tanzania ku gitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Iki gitego cyabonetse ku munota wa 22, ubwo rutahizamu Marouf Tchakei yatsindaga n’umutwe ku mupira wari uvuye muri kufura agasimbuka agasumba abarimo myugariro Rushema Chris agatereka umupira mu nguni y’ibumoso bw’izamu barebanaga.

Rayon Sports yabuze kubaka umukino wayo isanganwe
Nubwo umukino watangiye na Rayon Sports isa nk’iyigaragaza mu kibuga, yaje kugenda icika intege uko iminota yicumaga, cyane cyane nyuma y’igitego yatsinzwe.Nubwo abafana benshi bari baje kuyishyigikira ; byasaga nkaho Murera batangiye gutakaza icyizere.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Maresca yifashishije urugero rwa Se mu gusobanura ikibazo cya Sterling na Disasi
Imbaraga zakomeje kugabanuka no hagati mu kibuga, ndetse Niyonzima Olivier [Sief] na Nshimiyimana Emmanuel batashoboye guhuza neza umukino.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka zigaragara, harimo kwinjiza Aziz Bassane Kuranya mu kibuga, wagerageje gutera imbaraga mu busatirizi, ariko kubera amahirwe make n’ubwugarizi bukomeye bwa Singida byakomeje kutabyara umusaruro.

Singida yerekanye uko yitwara mu mikino iremereye
Ku ruhande rwa Singida Black Stars, ikipe yagaragaje ubushishozi n’imbaraga zidasanzwe, cyane cyane hagati mu kibuga no mu bwugarizi. Kapiteni wabo Khalid Aucho yayoboye bagenzi be mu buryo buhamye, anaca intege imipira ya Rayon Sports yageragezaga gucisha hagati.
Clatous Chama na Emmanuel Keyekeh nabo bagize uruhare rukomeye mu guhagarika imipira miremire yaterwaga na Rayon Sports, by’umwihariko ubwo yabaga ishaka abakinnyi nka Habimana Yves [Rutsiro] na Ndikumana Asman bashakaga uko bagera imbere y’izamu.
Amakosa Yihariye n’uburyo mbarwa imbere y’izamu kuri Rayon Sports
Rayon Sports yagiye ibona amahirwe make yo kwishyura, arimo nka kufura yatewe na Richard Ndayishimiye, umupira Aziz Bassane yateye uruhukira hejuru y’izamu n’andi mahirwe yaje mu minota ya nyuma, ariko byose ntibigire icyo bitanga bijyanye nuko utabona ko ari bwa buryo buteze impagaragara imbere y’izamu ry’uwo muhanganye.
Hari kandi igice cy’iminota y’inyongera cyagaragayemo imvune ikomeye ya Ndikumana Asman, wagombye kuvanwa mu kibuga n’imbangukiragutabara, ibintu byanakomeje kugabanya ubukana bwa Murera mu minota ya nyuma.

Imbamutima z’abafana ba Murera nyuma y’uyu mukino
Benshi mu bafana baganiriye na The Drum bumvikanye bikoma uburyo bw’imikinire bw’umutoza ,Afhamia Lotifi, aho ngo akunze gunikisha sisiteme ya ba myugariro batatu nubwo kuri uyu mukino yari yakinishije bane ariko bemeza ko kuba abakinnyi batungujwe gukina ibintu batari bamenyereye byabareye umutwaro ukomeye bigatuma bahugira ku kwiga uburyo bakisanga muri iyi mikinire kurusha guhuza umukino wabo.
Aba bakunzi ba Gikundiro kandi bongeye kugaruka ku mikinire y’umunya- Maroc Mohammed Chelly bemeza ko nta kintu kinini yafashije mu mukino ;aha hakaba ari naho baherereye banakerensa ubushobozi bw’umutoza kuba atabashije kubona ko adashoboye umukino ngo abe yamusimbuza hakire .
Aho bagize bati : “ Uyu ni umuzungu nyabaki ni umubaji se … nta kinu kirimo akwiye gusubizwa iwabo … twababajwe n’ukuntu umutoza atabibonye ngo amusimbuze hakire .. imikinire y’uyu mutoza nawe ntago bikunda .”
Nyuma y’uburakari bwinshi batewe no gutsindirwa mu rugo , aba bakunzi ba Gikundiro ntibatinye kwikoma uburyo ikipe yabo yitwaye ku isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi ndetse banemeza ko Perezida w’iyi kipe Twagirayezu Thaddee akwiye kwegura .
Nyuma y’uyu mukino harakurikiraho iki ?
Rayon Sports irazahita ijya gukina umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni umukino uzaba usaba byinshi cyane cyane ku bakinnyi ba Rayon Sports, barimo gushaka kwisubiza icyizere nyuma yo kubura amanota mu rugo.
Uzakomeza hagati y’aya makipe yombi, azahura n’utsinze hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar yo muri Libya. Flambeau yo yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1, bikaba bivuze ko n’iyo nzira ya Rayon Sports ishobora kutoroha.
Ese ubundi Murera amateka arayivugira?
Rayon Sports yari iherutse gukina imikino Nyafurika mu 2023, isezererwa na Al-Hilal Benghazi. Icyo gihe, yatsinzwe kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya mu mikino yombi. Nubwo itagaragaye mu marushanwa ya 2024, uyu mwaka wa 2025 iyitangiye ishaka gusubira ku rwego yigeze kugeraho mu 2018 ubwo yageraga mu matsinda.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpanze zombi
Abakinnyi 11 ba Singida Black Stars FC babanje mu kibuga; Obasogie Amas,Nickson Clement ,Khalid Aucho,Emmanuel Keyekeh,Khalid Habibu,Horso Muaku Malanga,Marouf Tchakei,Chukwu Morice,Anthony Tra,Clatous Chama na Koffi Ande.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Serumogo Ali,Nshimiyimana Emmanuel,Ndayishimiye Richard,Habimana Yves,Asman Ndikumana,Adama Bagayogo,Niyonzima Olivier Seifu,Rushema Chriss,Tambwe Gloire na Nshimiyimana Fabrice ; Uyu mukino wasifuwe na Thembikosi Njabulo Dlamini .
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Must See
-
Amakuru
/ 11 hours agoSamuel Eto’o yangiwe kwiyamamariza kuyobora FECAFOOT
Mu gihe hasigaye iminsi mike mbere amatora azashyiraho Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 14 hours agoAmasezerano ya Visit Rwanda hagati y’u Rwanda na Arsenal mu marembera
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Arsenal FC na Visit...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoIshusho ngari twakuye muri APR FC yongeye gusubukura imyitozo
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoAl Hilal SC iri gukorera kuri Kigali Pele stadium ikomeje kwitegura MC Algier
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikomeje imyiteguro y’imikino y’amatsinda ya CAF...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 2 days agoAchraf Hakimi, Mohamed Salah na Victor Osimhen bahigitse abandi
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje urutonde rw’abakinnyi batatu bageze ku cyiciro cya...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (28,438)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (21,570)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (21,152)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (20,504)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (19,616)

