Connect with us

Featured

Kacyiru El Hadji Diouf azereka abanyarwanda igikombe cya CAF Champions League,APR Fc izahatanira

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’afurika ndetse no ku Isi, El Hadji Diouf ukomoka mu gihugu cya Senegal azerekana igikombe cya CAF Champions League mu Rwanda kuri uyu wa mbere.

Ejo tariki ya 22 Nzeri 2025, Ahahoze Meridien Kacyiru, Kuri Station ya Total Energies Kacyiru Saa tanu z’amanywa umunyabwigwi mu mupira w’amaguru El Hadji Diouf afatanyije n’abakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda, Jimmy Umulisa na Haruna Niyonzima hamwe n’abandi bakinnyi bakiniye amavubi bazerekana igikombe cya CAF Champions League 2025.

Iyo gahunda izakomeza ku munsi ukurikiyeho, Taliki ya 23 kuri Convention Center Kimihuru aha hurira abafana (FAN ZONE), N’ubundi abo bakinnyi twavuze hejuru nibo bazakomeza kwereka abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru icyo gikombe cya CAF Champions League.

El Hadji Diouf asanzwe ari mubafasha Sosieyete ya Total Energies kwamamaza ibikorwa byabo, Iyo Sosiyete iri mu baterankunga bakomeye b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Tubibutseko u Rwanda ruhagarariwe na APR Fc muri CAF Champions League 2025, Aho APR Fc izatangira urugendo rwayo tariki ya 1 Ukwakira yakira Pyramids Fc Saa munani kuri Pele Stadium I Nyamirambo, mu ijonjora rya mbere ryiyo mikino ya CAF Champions League.

Indi nkuru bijyanye igezweho wasoma: https://thedrum.rw/2025/09/21/amafotoikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-u20-yatakaje-amanota-imbere-ya-super-falcons-u20/

Ushaka ku betting ku bikubo byiza wakoresha Fortebet, ugakanda ahari icyapa cya Fortebet kuri uru rubuga ukiyandikisha cyangwa ugasura http://fortebet.rw

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured