Connect with us

Featured

AMAFOTO:Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi U20 yatakaje amanota imbere ya Super Falcons U20

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20, Yari yakiriye Super Falcons ya Nigeria y’abagore batarengeje imyaka 20 kuri Pelé Stadium I Nyamirambo.

Wari umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya batarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland, Uwo mukino waje kurangira Nigeria itsinze igitego 1 ku busa U Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Cassa Mbungo Andre yari yabanje mu kibuga abakinnyi 11:

Umunyezamu: Iramuzi Belise,

Abandi ni : Niyubahwe Amina, Ndizeye Chance wari Kapiteni, Uwase Bonnette, Ihirwe Regine, Mutoni Jannette, Uwase Fatina, Gikundiro Scholastique, Ishimwe Darlene, Gisubizo Claudette, Mutuyimana Sandrine.

Ku munota wa 70′ nibwo Alaba Olabeyi yatsinze igitego rukumbi cya Nigeria cyabonetse muri uwo mukino nyuma yo gutera korineri agakozaho umutwe.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 27 Nzeri 2025 kuri Stade ya LEKAN SALAMI STADIUM, ikipe izakuramo indi izahita ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya abagore batarengeje imyaka 20 kibazabera muri Poland 2026.

Tubibutseko ko u Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe y’abatarengeje imyaka 20, Yahise isezererwa muri ayo marushanwa.

Indi nkuru bijyanye igezweho wasomahttps://thedrum.rw/2025/09/21/%f0%9f%9a%a8live-reporting-umujyi-wa-kigali-wakiriye-shampiyona-yisi-yamagare/

 

Ushaka ku betting ku bikubo byiza wakoresha Fortebet, ugakanda ahari icyapa cya Fortebet cyerekana ibikubo k’umukino ukiyandikisha cyangwa ugasura http://fortebet.rw

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured