
Umubiligi REMCO EVENEPOEL niwe wegukanye irushanwa ry’amagare ry’Isi ririmo kubera hano i Kigali mu cyiciro cyo kwitwara wenyinye ITT mu bagabo. Ayitwaye nyuma yo kunyura kuri kabuhariwe TADEJ POGACAR amukoreraho amateka yo kumucaho. Reka nshimire mwebwe mwese twabanye muri iki gikorwa cyo twabagezeho umunsi wa mbere wa shampiyona y’isi ni akagaruka ejo ni etape ya mbere … Mukomeza gukurikirana The Drum , naho nge nari Gatete Jimmy watangazaga ibi uhagaze ku nyubako ya BK Arena aho iri isiganwa ryatangiriye . Mwakoze cyane!!!
Gusa niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉  fortebet.rw .
AMASHUSHO – Uko abanyarwanda batizaga umurindi Shemu Nsengiyumva
Remco Evenepoel niwe uraranye umwenda w’umuhondo
Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’isi y’amagare ya 2025 muri ITT y’abagabo, aho abakinnyi basiganwa habarwa ibihe byabo. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo w’imyaka 25 yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutwara irya 2023, na 2024.
Uburyo UCI yatangaje Evenepoel nk’uwegukanye aka gace
IFOTO – Shemu Nsengiyumva yakoze ibyo yari ashoboye
📹 AMASHUSHO – Ubwo Evenepoel yageraga ku murongo wo gusorezaho yanikiriye abandi
Ese Remco Evenepoel arushije abamukurikiye igihe kingana gute ?
Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa rya ITT [gusiganwa n’igihe buri wese agenda wenyine] mu bagabo, akoresheje iminota 49,6 ku ntera y’ibilometero 40,6.
Uyu yasizeho umunota 1:22″ umubiligi Van Wilder nawe wari wamwanikiriye muri aka gace mu isiganwa rya La Vuelta ry’umwaka ushize .
Amateka aragaragaza Evenepoel  nk’umwami wo gusiganwa n’igihe
Evenepoel amaze kwegukana tuno duce muri shampiyona y’isi inshuro eshatu ziheruka -ibi bikuraho urujijo n’ibihuha by’abashaka kumugereranya n’undi mukinnyi ugikina kuri ubu .
The Drum tumaze kumenya ko usibye Tony Martin na Fabian Cancellara nabo batagikina nta wundi mukinnyi uregukana imidali ya zahabu myinshi muri aka gace ko gusiganwa n’igihe muri shampiyona y’isi kumurusha .
Arabikozeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!! Evenepoel ageze hano ku murongo wo gusorezaho ayoboye
Mu buryo bwo kubahana no gushima mugenzi wawe igihe hari ibyo yagezeho wananiwe bukunze kurangwa mu bakora siporo mu bisata bitandukanye ; PogaÄŤar ahise agenda ajya gushimira Evenepoel wegukanye aka gace ko gusiganwa n’igihe .
Evenepoel ari kwegera kwegukana aka gace
Evenepoel ari gusatira umurongo wo gusorezaho mu gihe yamaze kwanikira bagenzi be . Uyu musore uburyo twamubonye nawe ari mu bakinnyi bo kwitega muri iri rushanwa nta kabuza .
IFOTO – UCI ROAD WORLD CHAMPIONSHIP 2025 MURI KIGALI
Biramurangiranye , iby’umudali na Pogacar bisa nkaho kuri uyu munsi bitari bujye mu nteruro imwe !
The Drum dushingiye ku buryo urutonde ruhagaze kuri ubu ,PogaÄŤar nta mudali n’umwe ari bubone -ibi kandi bishyira mu byishimo bikomeye abarimo Evenepoel wamaze kwanikira abandi, Vine na Van Wilder bamugwa mu ntege ku rutonde kugeza ubu.
Evenepoel akomeje kwerekana urwego rudasanzwe
Evenepoel amaze kugera aho habururirwa amanota ye ya kabiri -ariko kimwe mu bikomeje gutuma uyu musore w’i Bruxelles atinywa cyane nuko kugeza ubu ,ari kurusha Vine umukurikiye umunota umwe n’amasegonda 17 ; akarusha Pogacar 1:42″ uri ku mwanya wa gatatu .
Birasa nkaho uyu munsi atari uwa Pogacar!
Pogacar amaze kugera ahabarirwa amanota ye ya kabiri – noneho igitunguranye ariko kinababaje ku bafana be n’uko uyu mugabo witezwe cyane muri iri rushanwa ari inyuma y’umubiligi Vine ho amasegonda agera kuri 25 yose.
Vine ari ku mwanya wa kabiri .
Umunyarwanda Mugisha Moise ari gusigwaho igihe kinini n’uwa mbere !
Mugisha Moise yabaye afashe umwanya wa 10 Mugisha Moise yasoje isiganwa arushwa iminota 6,18 n’umukinnyi w’Umubiligi, Ilan Van Wilder, umaze gukoresha ibihe byiza, ibimushyira ku mwanya wa 10 w’agateganyo. Ni mu gihe Nsengiyumva Shemu ari ku mwanya wa munani.
IFOTO – Del Toro ari kubera uburyo yakuramo ibihe yashyizwemo
IFOTO -Undi mubiligi yongeye guteza inkubiri ikomeye mu bayoboye urutonde rw’agateganyo
Umubiligi Remco Evenepoel niwe ufashe umwanya wa mbere ndetse ari kurushaho Van Wilder amasegonda 44 dushingiye ku bihe yageranye mu gace ka mbere bari kubaruriraho amanota cyangwa ibihe umukinnyi ari bugire muri iyi etape.
Del Toro akubiswe inshuro mu buryo bukomeye
Mu buryo nawe atiyumvisha neza , Del Toro yisanze ku mwanya wa gatatu inyuma y’umubiligi kabuhariwe Van Wilder ho amasegonda 16 yose . Aha niho utinyira shampiyona y’isi . #The Drum
Umunya-Australia akomeje gurya isataburenge Pagacar
Umunya-Australia Jay Vine aratunguranye ahita afata umwanya wa gatatu inyuma ya Pogacar na De Toro .
Jay Vine ararushwa isegonda rimwe ryonyine na mwenyewe Pogacar ku rutonde rusange rw’agateganyo .
Tadej PogaÄŤar yerekanye urwego rwe ;nta gutinzamo !!
Umunya-Solvenia ufite Tour De France iheruka Tadej Pogacar ahise agera ku mwanya wa kabiri aho arushwa isegonda rimwe ryonyine n’umunya-Mexico Del Toro uri ku mwanya wa mbere . Pogacar akoze ibi mbere yuko agera muri 50 by’urugendo rwe .
IFOTO-Kera kabaye ; Rurangiranwa aje mu bintu bye !!
Umunya-Slovenia ,Tadej Pogacar yinjiriye umuhanda wa Kigali .
Uwegukanye shampiyona y’isi y’ingimbi iheruka arahagurutse
Umunye-Esipanye Iván Romeo wegukanye shampiyona y’isi y’abatarengeje imyaka 23 y’umwaka ushize ahagurutse nonaha ; Romeo atangiye urugendo rwe rwo kwerekana ubushobozi bwe mu bakinnyi bakuru .
IFOTO – UCI Road World Championship muri Kigali
IFOTO – Van Wilder ari gukora iyo bwabaga
Umubiligi Van Wilder akomeje gushyiramo imbaraga ze zose kugirango arebe ko yakwitwara neza ; kuri ubu ni uwa kabiri umaze gukoresha ibihe byiza tubariye mu gace ka kabiri kabarurirwaho amanota umukinnyi ari bugire muri etape – ararusha amasegonda 42 Leonard.
Umunya-Mexico asize abitabiriye isiganwa mu gutungurwa gukomeye !
Umunya-Mexico Isaac del Toro akoze agashya ko guhita ahirika Vermeersch wari uyoboye isiganwa by’agateganyo .
Umurusiya asoreje hafi yo kwegera Vermeersch
Umurusiya Artem Nych ageze hano ku murongo wo gusorezaho ari ku mwanya wa kabiri mu bamaze kugira ibihe byiza .
Umufaransa ku muvuduko udasanzwe
Umufaransa Paul Seixas ageze aho babarira ibihe bya mbere umukinnyi yagize muri etape ari ku mwanya wa kabiri ; Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yonyine nta kabuza ni impano idasanzwe yo kuzitegaho byinshi muri uyu mukino w’amagare .
AMASHUSHO –Â Ubwo Nsengiyumva Shemu yageraga ku murongo wo gusorezaho
IFOTO – Luke Plapp mu mihanda ya Kigali
Luke Plapp ni uwa gatatu mu bamaze gukoresha igihe gito dushingiye ku bihe bye byaburuwe ubwo yageraga mu gace ka mbere kabarurirwamo ibihe umukinnyi yakoresheje muri iyi etape yo gusiganwa n’igice [Individual Time Trial].
Bisa nkaho Sobrero, Leonard na GarcĂa Pierna nta bidasanzwe bari bukore!
Abarimo Sobrero, Leonard na GarcĂa Pierna bahagurutse ndetse bari gukora uko bashoboye ngo bitware neza ariko bisa nkaho nta bidasanzwe bashobora guhindura ku rutonde rw’agateganyo bijyanye nuko ibihe bimaze gushyirwa ahagaragara bamaze gukoresha bidakanganye .
- Sobrero ararushwa n’uwa mbere amasegonda 24.
- Leonard ararushwa n’uwa mbere amasegonda 29 .
- GarcĂa Pierna nawe arasigwaho na Vermeersch uri ku mwanya wa mbere amasegonda 46 yose .
Icyitonderwa : Ibi bihe byabo bibazwe hashingiwe kubwo bageraga ku mu gace ka mbere kabarirwamo ibihe umukinnyi yakoresheje muri etape ; ni ukuvuga ibi bishobora guhinduka #The Drum.
Vermeersch bisa nkaho atari bumare igihe kinini ku mwanya wa mbere
Igihe kimaze gushyirwaho na vermeersch bisa nkaho kigeramiwe bijyanye nuko mugenzi we w’umubiligi banakinana mu kipe imwe ya UAE Team Emirates XRG bita Van Wilder ,asigaje amasegonda 14 abikuramo .
Umubiligi Vermeersch niwe uri ku gasongero
Florian Vermeersch amaze gushyiraho ibihe byiza kurusha abandi bose bamaze guhaguruka ;aho yakoresheje iminota 54:49″; ibi bikuraho agahigo kari gafitwe n’umunyarwanda Nsengiyumva Shemu warushaga umukirikiye umonota n’amasegonda 51 [1′:51″].
Umunyakanada asoje adashoboye kurusyaho kuri Shemu!
Gervais ageze ku murongo wo gusorezaho arushwa ibihe bingana n’amasegonda 42 n’umunyarwanda Nsengiyumva Shemu .
uwitwaye neza mu guterera muri Tour de France ishize arahagurutse !
Umunya – Australia Luke Plapp wegukanye umwanya wa gatanu muri etape yarimo ibizamuka byinshi kurusha izindi mu irushanwa rya Tour de France ry’umwaka ushize arahagurutse nanaha.
AMAFOTO – Kicukiro Center ho byabaye ibindi bindi
Abanyarwanda hatavuyemo n’iyonka bitabiriye kwihera ijisho isiganwa ku bwinshi
Amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga agiye kwataka umuhanda!
The Drum tumaze kumenya ko amwe mu mazina manini mu mukino wo gusiganwa ku magare ku rwego mpuzamahanga agiye kwinjira mu muhanda , aya arimo nka Ilan van Wilder na Raul Garcia Pierna we ugiye kwinjira umuhanda nonaha.
IFOTO – Vermeersch akomeje gukuraho uduhigo twa Shemu
Umubiligi Vermeersch yongeye gukuraho ibihe byiza bya Nsengiyumva Shemu ushingiye kubyo bose bageranye ku murongo wa kabiri ubariwaho amanota ya etape .
Vermeersh ari gusigaho amasegonda 51 Nsengiyumva Shemu .
IFOTO – Umunyakanada aguye munsi ya Nsengiyumva
Gervais akoresheje igihe gisigwaho amasegonda 38 n’icyo umunyarwanda Nsengiyumva Shemu yakoresheje ubwo yageraga ahabarirwa amanota ya mbere ya etape .
Nkuko byari byitezwe umubiligi ahise ahigika Nsengiyuma wari uyoboye
Nkuko byari byitezwe ,umubiligi Florian Vermeersch abaye umukinnyi wa mbere ukuyeho ibihe bya Nsengiyumva noneho ibi abikoze atari yasoza urugendo rwe , kugeza ubu ari gusigaho Nsengiyumva wamaze gusoza etape amasegonda 45Â .
IFOTO – Nsengiyumva Shemu arimo anyukira igare 
Nsengiyumva amaze gusoza !
Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu amaze kugera ku murongo wo gusorezaho akoresheje igihe kingana n’iminota 56:41″ ; Nsengiyumva ari kugaragarizwa ibyishimo n’amashyi menshi n’abanyarwanda baje kwihera ijisho iri rushanwa . Biragaragara ko Shemu akomeza gufata umwanya umwanya wa mbere .
Nsengiyumva Shemu ari kuzamuka Kimihurura
Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ari kuzamuka agace gaterera ka Kimihurura ka kilometero 1.3Â ndetse asigaye hafi 5.9 % agahita asoza urugendo rwe .
Jiankun Liu arimo gukata amakorosi ya Kigali
Umunya-Canada ari hafi gukuraho ibihe bya Nsengiyumva Shemu
Umunya-Canada Laurent Gervais ari kwegera guhigika umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ; bijyanye nuko amaze kugera ku gace ka mbere babariraho igihe; arushwa nawe amasegonda 10 yonyine kandi asigajye kugenda urundi rugando rungana gutya.
Umushinwa akomeje kurya isataburenge Shemu
Umushinwa Jiankun Liu umaze iminota mike ahagurutse aciye agahigo ko gukora ibihe byiza dushingiye kubyo yageranye ku gace ka mbere aho batangirira kubara ; aho yahageze arushwa isegonda 1 n’amatsiyerise 13 na Nsengiyumva Shemu uyoboye urutonde rw’agateganyo gusa akaba arusha umunya -Tanzania Ngwata amasegonda 32.
Umubiligi niwe ubimburiye abandi banyaburayi guhaguruka
Umubiligi Florian Vermeersch niwe ubanjirije bagenzi be bari muri iri rushanwa bakomoka ku mugabane w’u Burayi gufata umuhanda . Nyuma y’umunya-Slovenia Tadej PogaÄŤar uyu nawe ari mu bahabwa amahirwe yo kuza kwitwara neza.
Hashobora kuba habayeho akabazo ka tekinike !!
Umunya- Sierra Leone witwa Ibrahim Jalloh yari amaze kuvana igare rye mu bandi bigaragara ko yiteguye guhaguruka ariko ahise asubira inyuma ; ntago ahagurutse
Nsengiyumva akomeje kuyobora isiganwa
Abakinnyi batanu bari kwitegura guhagaruka mu gihe umunyarwanda Nsengiyumva Shemu akiyoboye abamaze gukoresha igihe gito
Umushinwa nawe abimburiye bagenzi b’abanyamahanga mu gahuguruka
Umushinwa witwa Jiankun Liu niwe ubaye umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda no hanze y’umugabane w’Afurika muri rusange ufashe umuhanda muri aka gace ko gusiganwa n’igihe [Individual Time Trial]!
Umunyarwanda niwe wabimburiye abandi guhaguruka
Mu cyiciro cy’abagabo ,umunyarwanda Nsengiyumva Shemu niwe wabanje guhaguruka akurikirwa na mugenzi we ukomoka muri Repubulika ya Tanzania witwa Ngwata Boniphase .
The Drum tumaze kubwirwa ko Shemu asigaje kunyonga ibilometero 17 ngo agere kuri Kigali Convetion Center akaba amaze kugenda hafi iminota 39
Uko inzira banyuramo iteye mu bagabo
Abakinnyi bari kunyura mu duce tuzwi cyane two mu mujyi wa Kigali nka Kimironko, Chez Lando, Gisimenti, Sonatubes, Kicukiro Centre, Gahanga n’i Gikondo, bakazasoreza ku nyubako y’akataraboneka ya Kigali Convention Centre (KCC), ahashyizwe umurongo wo gusorezaho.
Gushimira mwese mwabanye natwe .
The Drum irashimira mwese mwabanye nayo muri iki gikorwa cyo kubagezeho umunsi wa mbere wa shampiyona y’isi y’amagare iri kubera mu Rwanda no ku mugabane w’Afurika ku nshuro yayo ya mbere .
Umusozo w’isiganwa ,Murakoze !!! Mwari kumwe nange Gatete Jimmy watangaza aya makuru imbonankubone aho twari ku nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena #The Drum .
📹AMASHUSHO : Ubwo Marlin Reusser yageraga ku murongo wo gusorezaho akiyoboye
GENERAL CLASSMENT – UCI ROAD WORLD CHAMPIONSHIP
Dore uko Marlin Reusser wegukanye agace ka mbere yanyukiriye igare !!
Imbamutima za Marlen Reusser wegukanye irushanwa .
Uburyo UCI yatangaje Marlin Reusser nk’uwatsinze
Marlin Reusser – The champion
Breaking News : Marlin Reusser ukomoka mu Busuwisi niwe wegukanye umwanya wa mbere.
Marlin Reusser yakoresheje iminota 43:09.34, mu irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku mugare umuntu asiganywa ku giti cye mu bagore.
AMAFOTO- Ibyishimo byari byose ku banyarwanda bitabiriye iri siganwa
Marlen Reusser yegukanye isiganwa
Marlen Reusser wo mu Busuwisi yicaye ku ntebe y’umukinnyi umaze gukoresha ibihe byiza, nyuma yo gukoresha iminota 43,09 ku ntera y’ibilometero 31,2, aho arusha Anna van der Breggen amasegonda 51,89. Nirere Xaverine yamaze kuva mu bakinnyi 20 ba mbere.
TOP 10 – UCI ROAD WORLD CHAMPIONSHIP 2025
1. Marlen Reusser (Switzerland) 43’09”
2. Anna van der Breggen (Netherlands) +52″
3. Demi Vollering (Netherlands) +1’05”
4. Brodie Chapman (Australia) +1’21”
5. Katrine Aalerud (Norway) +1’24”
6. Antonia Niedermaier (Germany) +1’29”
7. Juliette Labous (France) +1’33”
8. Anna Henderson (Great Britain) +1’38”
9. Chloe Dygert (USA) +2’25”
10. Mireia Benito (Spain) +2’32”
Nirere Xaverine
Akoze agashya !! umusiwisi akoze ibitakozwe n’undi wese .
Umusuwisi Marlen Reusser ashyizeho igihe kingana 43’09” bituma arushaho amasegonda 52″ uwitwa Van der Breggen wari uyoboye
Umutaliyani atunguye Haugset
Umutaliyani Monica Trinca Colonel afashe umwanya wa kabiri inyuma ya  Van der Breggen ; aho Breggen akimusigaho igihe kingana 2’11”.
Chloe Dygert na Demi Vollering bari basigaye nabo bahagarutse
Chloe Dygert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Demi Vollering ukomoka mu Buholandi bari basigaye batari batangira nabo berekeye umuhanda.
Umwongereza Anna Henderson arahagurutse
Anna Henderson arahagurutse ndetse inyuma ye hasigaye guhaguruka umunyamerika n’umuholandikazi  Demi Vollering .
Anna van der Breggen aciye agahigo
Umuholandikazi Anna van der Breggen ashyizeho igihe kingana  44’01” bituma asigaho Haugset igihe kingana 2’23”.
Umufaransa nawe atangiye urugendo
Umufaransakazi Juliette Labous nawe atangiye urugendo rwe nonaha ; ndetse The Drum tumaze kubwirwa ko hasigaye guhaguruka abakinnyi batatu bonyine inyuma ye
Umudagekazi nawe atangiye gusiganwa n’igihe
Umudage Antonia Niedermaier ahagarutse muri BK Arena nonaha aho atangiye gusiganwa n’ibihe bye ; Uyu mugore niwe uheruka kweguka agace ko gusiganwa n’ibihe bizwi nka Individual Time Trial muri shampiyona y’isi y’abatarengeje imyaka 23 iheruka .
Umunya- Australia atangiye urugendo rwe
Umunya – Australia Brodie Chapman nawe atangiye isiganwa , Brodie wegukanye shampiyona y’amagare y’uyu mwaka iwabo ari gukoresha igare ryo mu bwoko bwa TT nawe ari kureba niba yakwitwara neza
Ikarita yerekana ahari kunyurwa n’isiganwa
UCI ROAD CHAMPIONSHIP 2025
Abakinnyi bari kunyura Sonatube inshuro ebyiri; bazamuka bavuye mu muhanda wo kuri Prince House ndetse no mu gihe bagaruka bavuye i Nyanza, aho bahita berekeza Rwandex.
Umusuwisi atangiye urugendo rwe
Umusuwisi Marlen Reusser ahagarutse nonaha !
Umunya-Qatar asoreje inyuma cyane ya Haugset
Kera kabayee !! Umunya -Qatar Al -Kuwar ageze ku murongo wo gusorezaho ; akaba asigwaho Haugset igihe kingana 32’52”
Dore abakinnyi basigaye batarahaguruka
Bamwe mu bakinnyi bagiye guhagaruka mu kanya kagiye kuza barimo ;Marlen Ruesser (Switzerland), Brodie Chapman (Australia), Antonia Niedermaier (Germany), Juliette Labous (France), Anna Henderson (Great Britain), Chloe Dygert (USA) na Demi Vollering (Netherlands)
Umuholandikazi Van der Breggen akubise inshuro Haugset
Nyuma yo guteranya igihe gikoreshejwe n’umuholandikazi Anna van der Breggen ; hasanzwe Anne umaze kugera ku murongo wo gusorezaho nonaho ; uyu ari nawo uri kubarirwaho igihe cyakoreshejwe n’umukinnyi muri rusange , arushaho Haugest igihe kingana 1’31” ibi bituma ariwe uyoboye by’agateganyo !!
Umunya-Noruvege nawe yanikiriye Hao Zhang
Umunya-Noruvuge Sigrid Ytterhus Haugset ageze ku murongo wo gusorezaho afite ibihe bingana 46’25″ibi bituma ahita asigaho Hao Zhang amasegonda 59″.
Akazi gakomeye gakozwe n’umukobwa ukinira ikipe ya Coop-Repsol yo mu gihugu cya Norvege .
IFOTO Y’UMUNSI.
Minisitiri wa Siporo Mukazayire Nelly na Perezida wa UCI David Lappartient ubwo bayoboraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’amagare.
Haugset yarenze ahapimirwa ibihe ku nshuro ya gatatu, asiga Zhang amasegonda 46
Haugset akoze agashya agera ahapimirwa ibihe ku nshuro ya gatatu hakirimo amasegonda 46 hagati ye na Zhang, ibintu bishimangira ko ashobora kurangiza ari we wa mbere. Imyitwarire ye irerekana icyizere cyo gutsinda isiganwa, dore ko ubu ari we uri ku muvuduko uri hejuru kurusha abandi bose.
Mu bagore : Phinney asizweho isegonda na Van der Breggen
Niewiadoma-Phinney asizweho amasegonda 48″ na Van der Breggen mu gace ka mbere ka etape ibi bituma  Kerbaol arushwa amasegonda 52”
Xhang Hao afashe intebe y’icyubahiro, Nirere asubira inyuma
Umushinwa Xhang Hao ni we uri imbere kugeza ubu, aho yasoreje intera ya ibilometero 31,2 mu minota 47 n’amasegonda 33. Umunyabutaliyani Soraya Paladin yaje kumukurikira akoresheje iminota 48 n’amasegonda 56. Nirere wari uyoboye yageze ku murongo mu minota 50 n’amasegonda 17, ahita asubira ku mwanya wa gatatu. Abakinnyi 10 ni bo batarakandagira ku murongo.
1. Hao Zhang (China) 47’24”
2. Soraya Paladin (Italy) +1’13”
3. Xaveline Nirere (Rwanda) +2’44”
4. Natalia Frolova (INA) +3’45”
5. Faina Potapova (Kazakhstan) +4’05”
Umushinwakazi Hao Zhang aciyeho Soraya PaladinÂ
Umushinwakazi Hao Zhang niwe uyoboye kuri ubu muri aka gace ko gusiganwa n’ibihe nyuma yo gukoresha umuvuduko udasanzwe akagera ku murongo wo gusorezaho akoresheje iminota 47 n’amasegonda 24, uyu akaba arusha Paladin umunota 1 n’amasegonda 13.
Soraya Paladin asize Nirere umunota  n’amasegonda 31
saa 11:39 za mu gitondo i Kigali, umukinnyi w’Umutaliyani Soraya Paladin yasoje isiganwa mu gihe cy’iminota 48 n’amasegonda 37. Ibi bitumye abasha  gusiga Umunyarwandakazi Nirere intera y’iminota 1 n’amasegonda 31.
MU BAGORE : Abakinnyi 25 nibo bamaze guhaguruka
Abakinnyi 25 nibo bamaze guhaguruka ku murongo wo guhagurukiraho mu gihe hategerejwe abandi 19.
Anna Van der Breggen asize Haugsetho  wari uyoboye urutonde rw’agateganyo
 saa 11:37 AM – Anna van der Breggen agaragaje ubuhanga budasanzwe aho yasize Haugsetho amasegonda 50 ku isuzuma rya mbere ry’ibihe.
📹AMASHUSHO – Umunyarwandakazi Nirere Xaverine akoze aciye agahigo gakomeye!!
Umunyarwandakazi Nirere Xaveline watangiye isiganwa rya UCI Road World Championships ryakiriwe n’umujyi wa Kigali aciye agahigo gakomeye ko gutangira ari ku mwanya wa mbere mu bihe ndetse akaba ageze ku hano ku murongo wo gusorezaho akiri ku mwanya wa mbere .
Kwakira Shampiyona y’isi amateka akomeye yanditswe ku Rwanda
Shampiyona y’Isi y’Amagare yahoraga ibera ku mugabane w’i Burayi; inshuro 87 kuri 98 zose zayibanjirije zabereye kuri uwo mugabane. Kuba iri kubera i Kigali ni intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere siporo muri Afurika. U Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kugaragaza ubushobozi bwo kwakira ibirori mpuzamahanga bikomeye, kandi byose biri kugenda ku murongo.
Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda, wabyukiye mu byishimo n’umwuka w’imikino kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ni ubwa mbere iri rushanwa rikomeye rigiye kubera ku mugabane wa Afurika, bikaba ari amateka mashya u Rwanda rugiye kwandika.
Perezida wa UCI na Minisitiri wa Siporo batangije ku mugaragaro irushanwa
Saa tatu na makumyabiri n’indwi za mu gitondo, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), David Lappartien, yafunguye ku mugaragaro iyi shampiyona avuga ko kuba ari i Kigali ari inzozi ze zabaye impamo.” Uyu yanashimiye Perezida Paul Kagame ku bufasha n’ubwitange mu guteza imbere siporo, cyane cyane umukino w’amagare.
Minisitiri wa Siporo, Madame Nelly Mukazayire, yagaragaje ko iyi shampiyona ari umwanya udasanzwe ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika. Yagarutse cyane ku kuba igice cy’abagore batarengeje imyaka 23 cyazanywe muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere , nk’ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda ruha agaciro igitsina gore.
Time Trial [gusinganwa] y’abagore: Nirere Xaverine abimburiye abandi
Saa yine n’iminota 22 n’amasegonda 30, Nirere Xaverine wa Team Rwanda yahagurutse bwa mbere mu gace ka Individual Time Trial, aho abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo. Uyu mukinnyi w’umunyarwandakazi ni we watangiye gusiganwa ku ntera ya kilometero 31.2, akurikirwa n’Umunya-Qatar Al-Kuwari Kholoud, nyuma hakurikiraho Umunya-Ethiopia Watango.
Kugeza ku isaha ya saa yine n’iminota 54, Nirere Xaverine yari amaze gusiga abandi intera y’iminota ibiri n’amasegonda 30, ibintu byashimishije abakunzi b’amagare benshi bari bateraniye imbere ya BK Arena.
The Drum twamenye ko uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ari mushiki wa Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016.
Imihanda n’inzira zirukunyurwamo n’igare byateguwe ku rwego rwo hejuru
Inzira ziri gukoreshwa muri iri rushanwa yatangiriye kuri BK Arena ikanyura i Kimironko (Simba Supermarket), Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Nyanza (Master Steel), Rwandex, Kanogo, Main Round About, Mediheal, Women Foundation Ministries (Kwa Mignone), Ku Kabindi no kurangirira kuri Kigali Convention Centre.
Imihanda yafunzwe , abafana bahagaze ku mpande zombi bafite amabendera n’ ibyapa byerekana ko bashyigikiye abakinnyi bahagarariye igihugu .
Abafana baturutse imihanda yose
Ku isaha ya saa tatu n’igice, imbaga y’abafana yari yamaze kuzura muri BK Arena aho shampiyona yatangiriye, benshi bafite ibyishimo by’uko igihugu cyabo cyagiriwe icyizere gikomeye ku rwego rw’isi. Abafana baturutse mu bihugu bitandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda mu gutangiza iri rushanwa rikomeye ryitabiriwe n’abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110.
Twongeye kubaha ikaze muri shampiyona y’isi y’amagare iri kubera hano mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, mu bagore uwitwa Marlin Reusser ukomoka mu Busiwisi niwe wegukanye agace ka mbere rero kuri ubu dutegereje kureba uza kugera ikirenge mu cye mu bagabo . Ikaze cyane muri kumwe nange na Gatete Jimmy uri BK Arena Nonaha .

Must See
-
Featured
/ 7 hours agoFIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo, Amahirwe ariyongera kuri Benin, Nigeria n’U Rwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, Yamaze gutera mpaga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo...
-
Amakuru
/ 10 hours agoShema Fabrice yahuye n’abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Bwana Shema Fabrice, yatangiye urugendo rukomeye mu...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 11 hours agoCamarade wa FERWAFA yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe, uzwi cyane ku izina rya “Camarade”...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 17 hours agoAbafana ba Rayon Sports bafatiriwe muri Tanzania bacibwa n’amande
Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari baherekeje iyi kipe yabo muri Tanzania,...
-
Amakuru
/ 18 hours agoPerezida Kagame yakiriye umuteramakofe ufite ibiro birenga 100, Byinshi wamenya kuri we
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye ikirangirire mu mukino...
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (16,718)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (13,738)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (13,448)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (13,222)
- SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga (12,642)