Connect with us

Amakuru

Maresca yifashishije urugero rwa Se mu gusobanura ikibazo cya Sterling na Disasi

Umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yongeye gutangaza amagambo atavuzweho rumwe, ubwo yagarukaga ku kibazo cy’abakinnyi barimo Raheem Sterling na Axel Disasi batagikorana imyitozo hamwe n’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura urugendo rwerekeza I Manchester kuja gucakirana na Manchester United  , Uyu mutaliyani w’imyaka 45, yavuze ko atumva ishingiro ry’impuhwe zagaragajwe ku buzima aba bakinnyi babayemo muri iyi minsi.

Aho yagize ati: “Papa wanjye amaze imyaka 50 atangira akazi saa munani z’ijoro kugeza saa yine za mu gitondo, ari umurobyi. Ibyo ni byo byitwa ubuzima bugoye, si uko umukinnyi akora.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko ishyirahamwe ry’abakinnyi [PFA] rigiranye ibiganiro na Chelsea, rigaragaza impungenge ku myitwarire y’iyi kipe ku bakinnyi batakiri mu ikipe ya mbere.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : UCL – Harry Kane yafashije Bayern Munich kunyagira Chelsea 

Sterling na Disasi, bamaze igihe bakora imyitozo ukwabo, bitandukanye n’abandi bakinnyi. Maresca yavuze ko nubwo ibi atari ibintu bishimishije ku mukinnyi, ari uko ibintu byifashe muri iki gihe atari ibintu byo gukabirizwa, kandi ko ikipe ibaha amahirwe yose yo gukora imyitozo uko bikwiye.

Maresca yongeyeho  ati : “Iyo umukinnyi atari mu ikipe, ntabwo ari Chelsea gusa. Buri kipe ifata icyemezo nk’icyo. Niba nta gisubizo kibonetse, umukinnyi ahabwa ibikoresho n’amahirwe yo kwitoza, ariko ntiyinjizwa mu ikipe,”.

Chelsea: PFA in talks with club over Raheem Sterling and Axel Disasi situation | The Standard

Sterling, ufite imyaka 30, aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri muri Chelsea, ahembwa akayabo £325,000 buri cyumweru. Nubwo amakipe nka Juventus, Napoli na Bayer Leverkusen yagaragaje ko amwifuza, yahisemo kuguma i Londres kugira ngo abe hafi y’umuryango we. Icyakora, nta kipe yo mu Bwongereza yagaragaje ubushake bwo kumutwara.

Ibi bihabanye no Ku ruhande rwa, Axel Disasi wifuzaga gusubira muri Monaco ku ntizanyo,gusa iyi kipe ikunze kwiyitirira izina ry’ishema ry’umujyi wa Londres ikabitera utwatsi. Amakipe nka Bournemouth, Sunderland na West Ham yigeze kumwifuza ariko bikarangira ntacyo bivuyemo kugeza isoko rifunze.

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Uyu munsi muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Espanye [ LA LIGA] ikipe ya Real Betis iraza kuba yakiriye Real Sociedad .

Gutsinda kwa Real Betis bikubiye 2.02 kunganya kwayo bikubiye 3.55 mu gihe gutsinda kwayo bikubiye 3.85.

REAL BETIS – REAL SOCIEDAD

Umukino uratangira: 21:00

Tega nonaha!

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru