Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya wa 127 ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rwasohotse kuri uyu wa Kane nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Nubwo uyu mwanya utahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’iyo mikino, amanota y’u Rwanda yazamutseho 8.03, agera kuri 1,133.50, ibintu bigaragaza intambwe nto ariko ifatika.
Amavubi aheruka gukina imikino ibiri ikomeye: yakiriwe na Nigeria itsindwa igitego 1-0, nyuma itsinda Zimbabwe ku gitego kimwe ku busa, umukino wakiniwe muri Afurika Y’Epfo. Ibi byayifashije gukomeza gusigasira umwanya wayo mu ruhando mpuzamahanga nubwo hakiri urugendo rurerure.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :Camarade wigeze kuyoboraho FERWAFA agiye gutangira kuburanishwa
Ku mugabane w’Afurika, Maroc niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikurikirwa na Senegal, Misiri, Algeria, na Côte d’Ivoire.
Amavubi arateganya gukina umukino ukomeye n’ikipe y’igihugu ya Benin tariki ya 6 z’ukwezi gutaha, mu rugendo rukomeje rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino uzabera mu Rwanda, aho abafana bazaba biteze kureba niba ikipe yabo izakomereza ku ntsinzi yakuye kuri Zimbabwe.
Mu rwego rw’Isi, amakipe 10 ya mbere ni Espagne, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza, Portugal, Brazil, u Buholandi, u Bubiligi, Croatia n’u Butaliyani ; bigaragaza ko ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika y’Epfo bikomeje kuganza muri ruhago y’isi.
Uyu munsi imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions Legue irasozwa ,Manchester City iraza kuba yakiriye ikipe ya SSC Napoli. Muri Forte nka kampani yo nyine ifite ikubo byiza utahasanga ahandi mu gihugu ,uyu mukino urimo ndetse wawugura mu masoko agiye atandukanye .
Gutsinda kwa Man City gukubiye 1.68 Kunganya 4.00 Gutsinda kwa Napoli 5.40 .
MANCHESTER CITY – SSC NAPOLI
18. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00

Kevin De Bruyne aragaruka mu kibuga cya Etihad mu buryo bwari bwitezwe cyane, ubwo azaba yambaye umwenda wa Napoli mishya ye izasura Manchester City mu mukino wa mbere wa League Phase muri Champions League ya 2025-26 ku mugoroba wo ku wa Kane.
Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya na Tottenham na Brighton mbere y’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga, Man City yagarutse mu buryo bwiza itsinda mu mukino w’ishiraniro, aho yatsinze Manchester United ku giteranyo cya 3-0 muri Premier League ku Cyumweru, ibthanks ku mutwe wa Phil Foden n’ibitego bibiri byiza bya Erling Haaland.
Abegukanye igikombe mu 2023 bazaba bifuza kwirinda kongera gukora ku makosa yabaranze mu mwaka ushize muri League Phase, ubwo batungurwaga no kurangiza ku mwanya wa 22 mu makipe 36 mbere yo gusezererwa na Real Madrid muri playoff y’amatsinda. Cityzens batsinzwe imikino ine muri itanu iheruka muri Champions League, ariko nta bwo baratsindwa mu mikino 21 y’amatsinda cyangwa League Phase bakinira ku kibuga cyabo.
Nyuma yo kwegukana igikombe cya Serie A ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu – kandi bwa mbere bari kumwe n’umutoza mushya Antonio Conte mu mwaka wa 2024-25 – Napoli yatangiye neza urugamba rwo kuryamaho uwo mukino itsinda imikino itatu ibanza muri shampiyona: Cagliari, Sassuolo na Fiorentina.
Rasmus Hojlund, uherutse kuva muri Manchester United, yatsinze igitego ku mukino we wa mbere akinira Napoli ku munota wa 14 mu ntsinzi ya 3-1 batsinze Fiorentina ku mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko Kevin De Bruyne wari uvuye muri Manchester City na we atsindiye ku mupira w’imiterekano ku munota wa 6.
Ushaka ubusobanuro buruseho ahamagara Nimero za ‘Call Center’ arizo; 0782000205 na 0782000232 cyangwa akabariza ku mbuga nkoranyambaga za Fortebet Rwanda ndetse no ku rubuga www.fortebet.rw.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,674)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,478)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

