Connect with us

Amakuru

Singida Black Stars izakina na Rayon Sports iragera mu Rwanda uyu munsi

Singida  Black Stars yo muri Tanzania izakina na Rayon Sports mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup iragera mu Rwanda uyu munsi tariki ya 17 Nzeri 2025, ije kwitegura umukino ubanza uzaba ku wa gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025 ku isaha ya saa 19h00 muri Kigali Pele Stadium.

Singida Black Stars iheruka gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2025 itsinze Al Hilal Omdurman yo muri Sudan ibitego 2-1, ikaba yarabaye iya kane muri shampiyona ya Tanzania , yo na Azam FC nizo zizahagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2025-2026.

Iyi kipe yo muri Tanzania yiyubatse uyu mwaka irashaka kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Confederation Cup , iyi kipe yaguze abakinnyi barimo Umunya-Uganda , Khalid Aucho na Clatous Chota Chama w’umunya-Zambia bose bari basoje amasezerano muri Yanga Africans .

Singida Black Stars itozwa n’umunya-Argentine Miguel Gamondi wavuzwe cyane muri APR FC , uyu yanyuze mu ikipe ya Yanga Africans .

Rayon Sports yamaze gutangaza ko uyu mukino w’ijonjora ry’ibanze ko uzaba ku isaha ya saa 19h00 aho kuba saa 18h00 nkuko CAF yari yabyemeje .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Amakuru