Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025 nibwo hakinwaga imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League ku bibuga bitandukanye ndetse amakipe akomeye arimo Arsenal na Real Madrid abyitwaramo neza , reka turebere hamwe ibyavuye ku bibuga bitandukanye kuri uyu munsi .
Mu mukino utazibagirana wabereye i Turin, Juventus na Borussia Dortmund banganyije ibitego 4-4, umukino wagaragayemo ubudasa, ndetse n’umupira wuzuyemo ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi.
Ni umwe mu mikino yanditse amateka nk’uwabonetsemo ibitego byinshi muri iki cyiciro cya Champions League. Dortmund yari yizeye intsinzi nyuma y’uko Ramy Bensebaini abatsindiye igitego cya kane ku munota wa 85 ku mupira w’umuterekano, ariko Juventus ikaza kubishyura mu minota y’inyongera binyuze kuri Dušan Vlahović na Lloyd Kelly. Vlahović, watsinze ibitego bibiri, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukino.
Ku rundi ruhande, Real Madrid yari yakiriye Marseille maze itsinda ibitego 2-1. Umutoza mushya Xabi Alonso yitwaye neza mu mukino we wa mbere muri Champions League. Nubwo Timothy Weah yari yafunguye amazamu ku ruhande rwa Marseille, Kylian Mbappé yaje kubatsinda ibitego bibiri byose kuri penaliti, anahesha Madrid amanota atatu ya mbere.
Kuri sitade ya San Mames yo mu gace ka Bilbao mu gihugu cya Esipanye ,ikipe ya Athletic Club yari yakiriye ikipe ya Arsenal mu mikino wayobowe n’umusifuzi w’umunya – Lithuania witwa Donatus Rumsas.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : “Kuva Amorim yahabwaga akazi ,ikipe yarushijeho kubona ishyano!” : Wayne Rooney
Arsenal, yari yasuye Athletic Club i Bilbao, yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 mu mukino waranzwe no guhangana gukomeye. Gabriel Martinelli na Leandro Trossard binjiye mu kibuga bavuye ku ntebe y’abasimbura, maze bahindura ibintu, batanga icyizere cyo kugera kure kuri iyi ikipe y’Abongereza.
Mu rindi tsinda kandi, Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi yanditse amateka itsindira PSV Eindhoven iwayo ibitego 3-1 mu mukino wayo wa mbere muri iri rushanwa. Promise David, Ait El Hadj na Kevin Mac Allister nibo batsinze ibitego by’intsinzi. Ibi byatumye iyi kipe itangira iri mu byishimo byuzuye, ndetse Ait El Hadj agirwa umukinnyi wahize abandi.
Qarabağ yo muri Azerbaijan nayo yigaragaje itsindira Benfica ku kibuga cyayo ibitego 3-2, mu gihe Tottenham Hotspur yagarutse muri Champions League itsinda Villarreal igitego 1-0, biturutse ku buhanga budasanzwe bwa Lucas Bergvall wanagizwe umukinnyi mwiza w’umukino. Umutoza mushya w’iyi kipe, Thomas Frank, yatangiye neza.
Amaso yose ubu ahanzwe ku mikino itaha y’umunsi wa kabiri iteganyijwe guhera ku itariki ya 30 Nzeri, aho aya makipe azaba agiye gushaka uko yakomeza kwibakaho andi manota atatu dore ko ari ingenzi muri ubu buryo bushya iri rushanwa riri gukinwamo , Juventus izajya gusura Villarreal, ndetse na Real Madrid izajya muri Kazakhstan guhura na Kairat Almaty.
Imikino y’umunsi wa mbere igomba gukomeze kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi .
Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55 kunganya kwayo bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .
LIVERPOOL – ATLETICO MADRID
17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00
Muze kuryoherwa n’umukino!
Tega nonaha!

Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,674)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,478)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

