Connect with us

Amakuru

RIB yavuze ko siporo atari ikirwa abanyabyaha bihishamo mu gihe abarimo Camarade bafunze !

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Rwanda,kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025,  Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagarutse ku isura nshya y’imikoranire hagati ya siporo n’ubutabera, aho yahamije ko siporo atari ikirwa abanyabyaha bihishamo.

Dr. Murangira yabivuze mu gihe hakomeje iperereza ku byaha bikomeye bikekwaho bamwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, barimo Kalisa Adolphe uzwi nka ‘Camarade’, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), n’uwahoze ari umukinnyi Eric Tuyisenge ‘Kantona’ ariko waje kugirwa ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.

Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa 4 Nzeri 2025, nibwo Kalisa yatawe muri yombi, ndetse ku wa 9 Nzeri dosiye ye yagejejwe ku Bushinjacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse risuzuma niba hari ibimenyetso bifatika byo kumuregera mu rukiko.

Dr. Murangira yashimangiye ko iperereza rigikomeje, bityo yirinda kugaragaza amakuru arambuye kuri dosiye. Gusa yavuze ko gufungwa kwa Kalisa n’abandi bikekwa ko bafanije bikwiye kuba isomo rikomeye ku bantu bose, by’umwihariko abakora muri siporo.

Yagize ati: “Iri byagakwiye kuba isomo abantu bagomba gukura mu gufungwa k’umuntu runaka, cyane cyane nk’ubu tuvuga siporo, ni ukumva ko muri rusange siporo atari ikirwa ku buryo ukuboko k’ubutabera kutahagera.”

Yakomeje agaragaza ko RIB izakomeza inshingano zayo zo gukurikirana ibyaha, aho byaba byabereye hose mu gihugu, ndetse ko ntawe ukwiye kwihisha inyuma y’umwambaro wa siporo ngo atekereze ko bizamurinda gukurikiranwa.

Dr. Murangira yanashimangiye ko mu marushanwa mpuzamahanga cyangwa ay’imbere mu gihugu, abashinzwe imyiteguro n’imicungire y’imari bagomba kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose, cyane cyane ibijyanye no kunyereza umutungo, kugurisha imikino ,ruswa, ikimenyane n’itonesha, kuko ibyo byose bikomeje kwangiza isura y’igihugu.

INDI NKURU BIFITANYE ISANO WASOMA : FIFA yashyize igorora amakipe azatanga abakinnyi bazakina igikombe cy’isi cy’ibihugu

Itabwa muri yombi ry’abakozi bombi ryaje rikurikira itorwa ry’abayobozi bashya b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ubu riyobowe n’umunyemari Fabrice Shema.

Hari abatangiye gutekereza ko ibya Kalisa Adolphe bigiye kugorana ubwo yasimbuzwaga ku mugoroba w’amatora ya biro nyobozi ya FERWAFA, bigaragara ko uyu munyamabanga yahise asohorwa mu biro atabonye igihe cyo kwitegura.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ni bimwe mu bigo bikunze kubamo impinduka nyinshi mu buyobozi ndetse ni kenshi byakunze kuvugwa ko imicungire y’imari muri iri shyirahamwe itarangwamo umucyo.

Imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium  iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico  Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .

Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet  ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi  .

Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55      kunganya kwayo  bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .

LIVERPOOL – ATLETICO MADRID

17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00

Muze kuryoherwa n’umukino!

Tega nonaha!

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Amakuru