
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwatangije iperereza rikomeye ku bantu babiri bakomeye bakoreraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], aba ni Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru, na Tuyisenge Eric wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.
Nk’uko RIB yabitangaje mu itangazo ryayo yashyize ku rukuta rwayo rwa X, aba bagabo bombi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, gusaba cyangwa gutanga ruswa, ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kugeza ubu, Kalisa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, naho Tuyisenge afungiwe i Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo bashinjwa.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : “Kuva Amorim yahabwaga akazi ,ikipe yarushijeho kubona ishyano!” : Wayne Rooney
Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade si izina rishya muri ruhago y’u Rwanda.Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, ndetse yari anayoboye Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA, yayoboye amatora yahesheje Munyantwali Alphonse kuyobora iri shyirahamwe kuva muri Kamena 2023.
Ku wa 7 Kanama 2023, nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje Kalisa nk’Umunyamabanga Mukuru usimbuye Jules Karangwa wari uri kuri uwo mwanya by’agateganyo.
Ku ruhande rwa Tuyisenge Eric, wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu, na we ari mu iperereza riri gukorwa. Aho ashinjwa kugira uruhare mu bibazo bikomeye byaranze imicungire y’umutungo muri FERWAFA .
RIB yatangaje ko dosiye iregwamo aba bagabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe iy’undi ukurikiranywe igikomeje gukorwaho.
RIB kandi yongeye kwibutsa ko abantu bahawe inshingano zo kureberera inyungu rusange ko bagomba kuzubahiriza uko amategeko abiteganya, kuko kuzikoresha mu nyungu zabo bwite bihanishwa ibihano bikomeye.
Iyi ije mu gihe ku itariki ya 30 Kamena 2025 nibwo, Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu 2029.
Uyu mugabo wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nteko rusange aho yatowe n’abanyamuryango 51 muri 53 bamanitse ikarita yanditseho “YEGO” mu kugaragaza ko bamutoye mu gihe nta “OYA” yamanitswe, hakaba hifashe babiri.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
Tega nonaha!
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE

Must See
-
Imikino
/ 8 hours agoRayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA
Mu mukino wabereye muri Kenya ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ikipe...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 9 hours agoHatangajwe impinduka ku masaha y’umukino wa Rayon Sports na Singida Big Stars
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impinduka mu masaha umukino ubanza wayo w’ijonjora ry’ibanze muri...
By Gatete Jimmy -
Featured
/ 10 hours agoRIB yemeje ko yataye muri yombi abarimo Kalisa Adolphe bayoboraga muri FERWAFA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwatangije iperereza rikomeye ku...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 14 hours agoAPR FC yasabye impinduka mu mukino wagombaga kuyihuza na Gicumbi FC
Ikipe ya APR FC yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ndetse n’ubwa...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 17 hours ago“Nge mbona ikibazo atari Ruben Amorim” – Paul Scholes avuga ku bibazo bya Manchester United
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,512)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (10,240)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,978)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,696)
- Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship (7,410)