
Mu mukino wabereye muri Kenya ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ikipe ya JKT Queens yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports y’Abagore igitego 1-0, iyambura amahirwe yo guhagararira akarere ka CECAFA muri CAF Women’s Champions League.
Ni umukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Women’s Champions League Qualifiers, wabereye kuri sitade ya MISC Kasarani.
JKT Queens yagaragaje ko yiteguye bihagije kuko yinjije igitego hakiri kare, ku munota wa 5 gusa w’igice cya mbere. Ni igitego cyatsinzwe na Winfrida Gerald nyuma y’uko umunyezamu wa Rayon Sports, Ndikumana Angeline, asohotse nabi ku mupira muremure, Gerald akawutsinda neza akoresheje umutwe.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : “Kuva Amorim yahabwaga akazi ,ikipe yarushijeho kubona ishyano!” : Wayne Rooney
Rayon Sports, n’ubwo yari yatsinzwe igitego hakiri kare, ntiyacitse intege. Mu minota 30 yakurikiyeho, Gikundiro yagerageje uburyo bwinshi bwo gusatira ariko ikitwa guhererekanya umupira byayigoraga, byanatumaga ikina imipira miremire itatangaga umusaruro.
Igice cya mbere cyarangiye JKT iri imbere n’igitego kimwe. Mu gice cya kabiri, ibintu byarushijeho kugora iyi kipe yo mu Rwanda. Abakinnyi ba Rayon Sports bagowe n’umukino, guhererekanya umupira neza biragorana, ndetse bananirwa guhangana ku rwego rumwe n’abakinnyi ba JKT byagaragara ko bari bafite imbaraga z’umubiri nyinshi mu kibuga.
Nubwo umutoza Rwaka Claude yakoze impinduka mu busatirizi, zirimo kongeramo imbaraga nshya, ntibyatanze umusaruro.
Umukino warangiye ari 1-0, JKT Queens yegukana igikombe inabona itike yo kwitabira CAF Champions League nk’ihagarariye akarere ka CECAFA.
Nubwo Rayon Sports itageze ku nzozi zayo zo kwitabira iryo rushanwa rikomeye ku mugabane, yakoze amateka atazibagirana yo kuba ikipe ya mbere y’abagore yo mu Rwanda igeze muri 1/2 ndetse ikanagera ku mukino wa nyuma muri CECAFA Women’s Qualifiers.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
Tega nonaha!
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE
INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI

Must See
-
Imikino
/ 8 hours agoRayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA
Mu mukino wabereye muri Kenya ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, ikipe...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 9 hours agoHatangajwe impinduka ku masaha y’umukino wa Rayon Sports na Singida Big Stars
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impinduka mu masaha umukino ubanza wayo w’ijonjora ry’ibanze muri...
By Gatete Jimmy -
Featured
/ 10 hours agoRIB yemeje ko yataye muri yombi abarimo Kalisa Adolphe bayoboraga muri FERWAFA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, rwatangije iperereza rikomeye ku...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 14 hours agoAPR FC yasabye impinduka mu mukino wagombaga kuyihuza na Gicumbi FC
Ikipe ya APR FC yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ndetse n’ubwa...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 17 hours ago“Nge mbona ikibazo atari Ruben Amorim” – Paul Scholes avuga ku bibazo bya Manchester United
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,512)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (10,240)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,978)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,696)
- Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship (7,410)