
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane kuva shampiyona y’u Bwongereza [Premier League] yatangira uyu mwaka.
Nyuma yo gutsindwa umukino wari uw’umunsi mu cyumweru gishize na Manchester City ku bitego 3-0, abasesenguzi batandukanye bakomeje kunenga ubuyobozi n’imyitwarire y’iyi kipe iri gutozwa na Ruben Amorim bahereye ku buryo yitwaye mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rishize.
Uwahoze akina hagati muri Manchester United, Paul Scholes, ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye ku migurire mibi y’iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Bwongereza byumwihariko mu mpeshyi itambutse.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya gatanu ya radiyo ya BBC , Scholes yagize ati: “Ntekereza ko nta bakinnyi bahagije bifitemo ubushobozi bwo gukina iriya sisiteme igoranye kurusha izindi zose ku isi Manchester ifite kugeza ubu. Iyo ndebye abakinnyi bo hagati nka Casemiro, Bruno Fernandes na Kobbie Mainoo, mbura uko bashobora guhuzwa ngo bakore ikipe ifite umurongo. Amorim aragerageza byose ariko nta na kimwe gikora.”
Amakuru dukesha inyigo ya Manchester United twakuye ku rubuga rwayo yerakana uburyo bashoyemo amafaranga mu mpeshyi itambutse, agaragaza ko bahisemo gushora cyane mu basatirizi aho baguze abarimo Matheus Cunha, Bryan Mbeumo na Benjamin Sesko bose bahagaze agaciro ka miliyoni £200.
Ibi ariko bisa nkaho bimaze guhomba kuko kugeza ubu ikipe imaze gutsinda ibitego bine gusa, kandi bibiri muri byo byitsinzwe n’amakipe bahuraga .
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : “Kuva Amorim yahabwaga akazi ,ikipe yarushijeho kubona ishyano!” : Wayne Rooney
Scholes yagaragaje ko ikibazo atari umutoza gusa, ahubwo n’ubuyobozi bushinzwe kugura abakinnyi bwabaye intandaro y’ibibazo byose ikipe ifite.
Ati : “Natekerezaga ko imbaraga zikomeye zagombaga gushyirwa hagati mu kibuga – hakagurwa wa mukinnyi ufite ubushobozi bwo kugenzura umukino. Ariko icyo bakoze ni ugushora mu basatira batatu. Ese koko bari babakeneye bose?”
Ikindi Scholes yanenze ni uburyo ikipe yatinze kubona ko umunyezamu Onana atari ku rwego rukwiriye iyi kipe, agaragaza ko yashegeshwe cyane no kubona iyi kipe itajya mu rugamba rwo gusinyisha Gianluigi Donnarumma wari wabonetse ku giciro gito mbere yo kujya muri Man City .
Kurundi ruhande ,Ubuyobozi bwa Manchester United bwo bukomeje kugaragaza ko bwizeye Amorim nubwo hari byinshi bidakwiye kwishimirwa mu mikino akina ibi birimo n’igisebo cyo gutsindwa na Grimsby yo mu cyiciro cya kane igahita inabasezerera muri Carabao Cup.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
Tega nonaha!
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE
INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI

Must See
-
Imikino
/ 2 hours ago“Nge mbona ikibazo atari Ruben Amorim” – Paul Scholes avuga ku bibazo bya Manchester United
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 3 hours agoAbategura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup biseguye kuri APR FC !
Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryasojwe kuwa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 5 hours agoHaaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi
FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu ukinira...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 6 hours agoKuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 18 hours agoEXCLUSIVE – Mu buryo bw’imibare , umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League udusigiye iki ?
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yatangiye mu buryo butunguranye ndetse...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,272)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (9,880)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,768)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,426)
- Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5 (7,155)