
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru muri aka karere nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup ya 2025, itsinze Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wabereye i Kinondoni ku munsi wejo.
Uyu mukino wakurikiwe n’abafana batari bake, wihariwe n’Umunya-Zambia Clatous Chama, wabaye intwari ya Singida Black Stars.
Uyu yafunguye amazamu ku munota wa 19 ubwo yatsindaga igitego cyiza ku mupira wagenderaga hasi mu rubuga rw’amahina. Nyuma yo gutsindwa igitego cyari cyishyuwe na Abdel Raouf wa Al Hilal ku munota wa 31, Chama yongeye kwigaragaza, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 60 ku mupira mwiza yaherejwe na Andy Koffi.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship
Ibyo bitego bibiri byayihesheje Singida igikombe cya mbere mpuzamahanga kuva yashingwa.
Ku rundi ruhande, APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa, yitwaye neza igatahana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KMC FC yo muri Tanzania igitego 1-0 cyinjijwe na Memel Dao ku munota wa 45. Ibi byatumye itahana igihembo cy’amadolari ibihumbi 10 ($10,000), angana na miliyoni 14,4 mu mafaranga y’u Rwanda.
Singida Black Stars yatwaye igikombe yahawe amadolari ibihumbi 30 ($30,000), mu gihe Al Hilal Omdurman yahawe ibihumbi 20 ($20,000).
Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, rimaze imyaka irenga 20 riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ryongeye kwerekana ko ari urubuga rukomeye rwo guhuriza hamwe amakipe yo mu karere no guteza imbere impano z’abakinnyi bijyanye nuko benshi bigaragaje muri iri rushanwa batangiye kurambagizwa n’amakipe akomeye ku mugabane w’Afurika.
Singida Black Stars igomba guhita iza mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, aho izaba ije gucakirana na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Stade ya Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2025 hari imikino itandukanye muri UEFA CHAMPIONS LEAGUE yamaze kugaruka ku nshuro ya kabiri ikinwa mu buryo buvuguruye .
Umukino uhatse iyindi yose n’uza guhuza Real Madrid mu rugo iraza kuba yakiriye Olyempique de Marseille ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Gutsinda kwa Real Madrid bikubiye : 1.38 Kunganya 5.60 Gutsinda kwa Marseille bikubiye 7.80 .
Real Madrid iratangira urugendo rwo gushaka igikombe cya 16 cya Champions League ubwo izakira Olympique Marseille ku wa Kabiri mu mukino wo mu itsinda.
Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cya Club World Cup, Real Madrid yahagurutse neza maze itangira neza shampiyona ya La Liga ku nshuro ya mbere iyobowe n’uwahoze ari umukinnyi wayo akaba n’umutoza mushya Xabi Alonso. Los Blancos binjiriye mu kiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga bafite ikizere gikomeye nyuma yo gutsinda Osasuna, Real Oviedo na Mallorca.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe akanatanga umupira wavuyemo ikindi gitsinzwe na Arda Güler, ubwo Real Madrid yakinaga ari abakinnyi 10 gusa ikabona intsinzi ya 2-1 kuri Real Sociedad ku wa Gatandatu ushize, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu mikino ine, irusha amanota abiri Barcelona ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Olympique Marseille izajya mu murwa mukuru w’u Busipanye nyuma yo gutangira Ligue 1 mu buryo butari bwiza cyane, aho yatsinze imikino ibiri ya mbere yakinnye mu rugo ariko igatsindwa yose yakinnye hanze.
Nyuma yo gutsindirwa na Rennes yari ifite abakinnyi 10 gusa, Marseille yatsinze ikinyuranyo kinini cya 5-2, hanyuma itsindirwa na Lyon igitego 1-0 mu rugo rw’iyo kipe mbere y’ikiruhuko cy’abakinnyi mpuzamahanga. Nyuma y’icyo kiruhuko cy’ibyumweru bibiri, Marseille yatsinze Lorient ibitego 4-0 mu rugo, bikayifasha kuzamuka ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Ligue 1.
Tega nonaha!
REAL MADRID – OLYMPIQUE MARSEILLE
INDI MIKINO IHARI MURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE KURI UYU MUNSI

Must See
-
Imikino
/ 2 hours agoHaaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi
FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu ukinira...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 2 hours agoKuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 14 hours agoEXCLUSIVE – Mu buryo bw’imibare , umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League udusigiye iki ?
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yatangiye mu buryo butunguranye ndetse...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 16 hours agoRwaka Claude yahishuye intego za Rayon Sports yamaze kugera kuri finale
Mu gihe Rayon Sports Women FC yamaze kwerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA...
By Gatete Jimmy -
Ibindi
/ 19 hours agoYatsindiye arenga miliyoni inshuro ebyiri zikurikiranya nyuma yo kwigurira ibitego gusa muri ‘FORTEBET’
Mu gihe benshi bacyibaza uko babigenza ngo begukane amafaranga atubutse binyuze mu mikino y’amahirwe,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,092)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (9,880)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,708)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,426)
- Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5 (7,065)