Connect with us

Imikino

Rwaka Claude yahishuye intego za Rayon Sports yamaze kugera kuri finale

Mu gihe Rayon Sports Women FC yamaze kwerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Women’s Champions League 2025, umutoza wayo mukuru Claude Rwaka aratangaza ko urugamba rukomeye rutarangiye.

Intego nyamukuru, nk’uko abihamya, ni ugutwara igikombe no kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kampala Queens yo muri Uganda kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wabereye kuri sitade ya Kasarani ku cyumweru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uwo mukino, Rwaka yagize ati: “Twakoze ibikenewe kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma, ariko urugendo ntirurarangira. Ubu dutekereza ku gikombe, kuko dufite ubushobozi bwo kucyegukana.”

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship

Rayon Sports izahura na JKT Queens yo muri Tanzaniya ku wa kabiri, aha akaba ari ho hazavamo ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Rwaka yavuze ko ikipe ye yagiye yitwara neza kuva irushanwa ritangiye, kandi ko ubu igomba gushyiraho umurava kugira ngo irangize neza ibyo yatangiye.

Aho yagize ati: “Twamye turi ku rwego rwo hejuru muri iri rushanwa. Ntidushaka gutakaza uyu mwanya twagezemo, tugomba gukomeza umurongo twatangiye.”

Uretse umukino wa nyuma, hateganyijwe n’undi wa kamarampaka aho Kenya Police Bullets izacakirana na Kampala Queens mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Rayon Sports WFC niramuka itwaye igikombe izahita ibona itike y’aka kanya yo kwerekeza kuri CAF Confederation Cup y’abagore .

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2025 hari umukino wo muri shampiyona y’Ubutaliyani [Serie A] uza guhuza como 1907 na FC Genoa .

COMO 1907 – FC GENOA

Umukino uratangira: 20:45

Tega nonaha!

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Imikino