
Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, Manchester City irakira Manchester United ku kibuga cyayo cya Etihad Stadium mu mukino ukomeye wa Premier League uzatangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Uyu mukino utegerejwe n’abatari bake, witezweho gutanga ishusho ngari ku bibazo byugarije impande zombi zatangiye nabi shampiyona nshya.
Uko amakipe yombi aheruka kwitwara mu mikino aheruka gukina
Manchester city
Manchester City ntiragarura umuvuduko yahoze mu myaka ishize. Nyuma yo gutsinda Wolves ku munsi wa mbere, yaje gutsindwa imikino ibiri ikurikiranye na Tottenham Hotspurs ndetse na Brighton &Hove Albion.
Current Form [mu marushanwa yose ]
Man City |
Brighton 2–1 Man City – 31/08/25 |
Man City 0–2 Tottenham – 23/08/25 |
Wolves 0–4 Man City – 16/08/25 |
Palermo 0–3 Man City – 09/08/25 |
Man City 3–4 Al Hilal (A.E.T) – 01/07/25 |
Manchester United
Ku rundi ruhande, Manchester United na yo ntitangiye neza shampiyona gusa iherua Intsinzi y’iminota ya nyuma kuri Burnley ibikesha penaliti ya Bruno Fernandes ni yo yabaye iyayo ya mbere muri shampiyona.
Mbere yaho ariko, yari yatsinzwe na Arsenal igitego 0-1, inganya na Fulham 1-1, ndetse ikurwamo mu gikombe cya Carabao na Grimsby yo mu kiciro cya kane – ibi biri mu bintu bikomeje gushyira umutoza Ruben Amorim ku gitutu gikomeye.
Man Utd |
Man Utd 3–2 Burnley – 30/08/25 |
Grimsby 2–2 [12–11 kuri penalty] Man Utd – 27/08/25 |
Fulham 1–1 Man Utd – 24/08/25 |
Man Utd 0–1 Arsenal – 17/08/25 |
Man Utd 1–1 Fiorentine – 09/08/25 |
Amakuru avugwa imbere mu ikipe ku mpande zombi
Manchester City
Myugariro wa City John Stones ntabwo aza kugaragara muri uyu mukino kubera ko yagize imvune y’imikaya yatumye anasiba umwiherero w’imikino y’igihugu y’Ubwongereza.
Kuri Rutahizamu Erling Haaland, nubwo yari aherutse gukomeretswa ku maso nyuma kwikubita urugi rw’imodoka y’ikipe y’igihugu ya Norvege, yakomeje kwerekana ko yiteguye uyu mukino atsinda igitego mu mukino bahuye na Moldova.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Manchester Evening News yemeza ko hari amahirwe y’uko Abdukodir Khusanov, Josko Gvardiol, Savinho, Phil Foden na Marcus Bettinelli bose bashobora kuboneka kuri uyu mukino, nyuma yo kuva mu mvune.
Pep Guardiola afite ihurizo ryo guhitamo ubanza mu izamu rye hagati ya James Trafford na Gianluigi Donnarumma, umuzamu mushya witezweho byinshi.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Enzo Maresca yahakanye ibyavugwaga ko gutinya Bayern Munich aribyo byamukozeho
Manchester United
Ku ruhande rwa United, Matheus Cunha na Mason Mount bavunikiye mu mukino wa Burnley, mu gihe Lisandro Martinez na Diogo Dalot na bo baza gusiba uyu mukino.
Binavugwa ko nta gihindutse umunyezamu Altay Bayindir ari we Amorim ashobora kongera kugirira icyizere, naho Senne Lammens we agomba kubanza kumenyera ikirere k’I Carrington, dore ko Andre Onana yoherejwe mu ntizanyo muri Trabzonspor muri Turukiya.
Uko abasesenguzi bakomeye ku mugabane w’u Burayi babona umukino ushobora kurangira [Bookmaker’s Predictions]
Nubwo amakipe yombi ari mu bihe bitoroshye, Babbona ko Man City iri ku kibuga cyayo igifite ubushobozi bwo gutsinda United yitwaye nabi mu mikino iheruka kandi byaragaragara ko iri gukina n’amakipe mato usibye Arsenal yabanjirijeho.
Nubwo asa nkaho yikorejwe umutwaro wose w’ikipe hari icyizere yuko Erling Bolt Halland bakunze kwita Terminotar ashobora kuza ku ikinyuranyo cy’umukino .
Aba basesenguzi barimo Micheal Carrick wigeze gukinira iyi kipe ikunze gutazirwa amashitani atukuru bemeza ko Man United icyizere cyo gutsinda kwayo gishingiye gusa ku mateka.
Aba basesenguzi bavuga ko bashingiye kuri izi ngingo zose Man City iza gutsinda ibitego 2-1 kuri kimwe nubwo Manchester United nkuko isanzwe ibikora iraza gusa nk’iyiharira umukino.
Abashobora kubanzamo ku mpande zombi [Line ups]
Manchester City .
Nkuko Kavel Solkoh wa Sky Sports wakurikiranye imyitozo ya nyuma ya Man City abyemeza ngo Pep Guardiola uraza gukoresha sisiteme ya 4-1-4-1 , hanyuma abanzemo abarimo: Donnarumma; Nunes, Dias, Aké, Gvardiol; Rodri; Bobb, Silva, Reijnders, Dokuna Haaland.
Kuri Ruben Amorim na sisiteme ye y’umwashi ya 3-4-2-1 hitezwe ko agomba kubanzamo abarimo: Bayındır; Yoro, De Ligt, Shaw; Mazraoui, Casemiro, Mainoo, Dorgu; Mbeumo, Fernandes; Šeško.
Amateka avuga iki kuri uyu mukino dufatiye ku mukino ijana 198 bamaze guhuriramo :
- Man City yatsinze: 62
- Man United itsinda: 80
- Banganyije: 54
Nyuma yo gushingira kuri iyi mibare ishami rya siporo rya The Drum ryahurije ku kuba uyu mukino ugomba kubonekamo igitego kirenze kimwe [Over 1.5] , impande zombi zikaza kwinjizanya [Yes ] ndetse na banemeza Man United ishobora kunganya cyangwa igacyura amanota atatu [Double Chance ya Manchester United .]
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
MANCHESTER CITY – MANCHESTER UNITED
14. 9. 2025
Umukino uratangira: 17:30
Muze kuryoherwa n’umukino!

Must See
-
Imikino
/ 2 hours ago“Nge mbona ikibazo atari Ruben Amorim” – Paul Scholes avuga ku bibazo bya Manchester United
Manchester United, imwe mu makipe akunzwe cyane ku isi, iri mu bihe bigoye cyane...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 3 hours agoAbategura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup biseguye kuri APR FC !
Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryasojwe kuwa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 5 hours agoHaaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi
FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu ukinira...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 6 hours agoKuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 18 hours agoEXCLUSIVE – Mu buryo bw’imibare , umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League udusigiye iki ?
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yatangiye mu buryo butunguranye ndetse...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,272)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (9,880)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,768)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,426)
- Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5 (7,155)