Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025/26 yamaze gutangira Gorilla yisasira As Muhanga ikizamuka mu cyiciro cya kabiri, umutoza wa SC Kiyovu, Christian Francis Haringingo, yatangaje amagambo akomeye agenewe ikipe ya Rayon Sports bazahura ku mukino wa mbere w’uyu mwaka w’imikino, aho yavuze ko “biteguye kubababaza.”
Uyu mutoza w’Umurundi, umaze igihe agerageza kubaka ikipe ifite icyerekezo n’imbaraga mu mikinire nubwo ikibazo cy’amakoro cyakunze kumukoma mu nkokora, yavuze ko nubwo Rayon Sports yatangiye imyitozo mbere yabo, ariko ko Kiyovu nayo itigeze ihagarara gukora imyitozo ku buryo yiteguye gutanga akazi.
Aho yabwiye ikinyamakuru The New Times ati: “Dufite ibyo tugomba guhangana na byo biri imbere yacu. Ikipe yose iriteguye haba mu mutwe no ku mubiri. Dushaka intsinzi, ariko tunifuza kuyikura ku ikipe ikomeye nka Rayon Sports.”
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Igitego cya Nduwimana Frank nicyo cyafunguye shampiyona ubwo Gorilla yatsinda As Muhanga
Haringingo yashimye cyane uko abakinnyi be bitwaye mu mikino ya gicuti no mu myiteguro ya mbere ya shampiyona, avuga ko hari impinduka zigaragara mu buryo bwo gusatira ndetse no kwirinda kwinjizwa ibitego.
Yagize ati: “Turacyashaka ibisubizo mu gutsinda ibitego, ariko tunubaka ubukana bwo kwirwanaho. Iyo dukoreye hamwe, dushobora kugera kuri byinshi. Abafana bacu barebye umukino wacu muri iyi munsi, babonye ko hari icyizere. Turasaba abafana bacu kuza ari benshi kuko tubakeneye.”
Ku bijyanye n’icyo ategereje ku mukino wa Rayon Sports, Haringingo yavuze amagambo yuje icyizere ati ; “Imikino nk’iyi ntivugwaho rumwe. Ni umukino ukomeye. Rayon Sports batangiye imyitozo kare kuturusha , bishobora kuba bari imbere gato, ariko natwe turi kugenda duhuza ndetse abakinnyi batangiye kumenyerana. Nizeye ko turi mu mwanya mwiza wo guhatana.”
SC Kiyovu izakira Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30), ari nawo mukino utegerejwe cyane mu mpera z’iki cyumweru.
Indi Mikino iteganyijwe kuri uyu munsi:
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .