Connect with us

Featured

Byiringiro Lague yafashije Police Fc gutangira neza shampiyona

Police FC yatangiye Shampiyona y’uyu mwaka wa 2025/2026 itanga ubutumwa bukomeye, itsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Umusore w’imyaka 24, Byiringiro Lague, ni we wigaragaje nk’inkingi ya mwamba muri iyi ntsinzi, atsinda ibitego byombi byafashije ikipe y’Igipolisi k’igihugu gutangira shampiyona neza.

Police FC yinjiye mu mukino ifite inyota yo kubona igitego kare, maze ku munota wa 22, Byiringiro Lague atsinda igitego cya mbere akoresheje umutwe nyuma y’umupira mwiza wahinduwe imbere y’izamu.

Iki gitego cyayihaye imbaraga zo gukomeza gusatira ariko kubona igitego cya kabiri biranga, nubwo yagiye ibona amahirwe binyuze ku bakinnyi nka Emmanuel Okwi na Bacca.

Ku munota wa 37, Byiringiro yongeye kugaragaza ubuhanga bwe ubwo yazamukanaga umupira yihuta, awuhindura imbere y’izamu agerageza gushaka Okwi, ariko umunyezamu wa Rutsiro FC, Itangishatse Jean Paul, abanza kuwugeraho awushyira muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye Police FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Police yakomeje kwiharira umukino, igaragaza ko idashaka gutakaza amanota. Ku munota wa 67, Mugisha Didier yatsinze igitego cyiza, ariko kigahakanwa n’abasifuzi bavuga ko habayeho kurarira.

INDI NKURU WASOMA ; CECAFA KAGAME CUP : Al Hilal yatumye ibyifuzo bya APR FC byo kugera kuri Finale biba inzozi

Ntibyatinze, ku munota wa 77, Byiringiro Lague yatsindiye Police penaliti nyuma yo gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina. Uyu musore ntiyazuyaje mu kuyishyira mu izamu, atsinda igitego cya kabiri cye bwite, ndetse n’ikipe ye itangira kwizera intsinzi.

Rutsiro FC ntabwo yacitse intege, kuko ku munota wa 80, yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye ryakubise igiti cy’izamu, umupira ugarukira ku munyezamu Niyongira Patience ugahita ushyirwa mu izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Rutsiro yashyize igitutu ku izamu rya Police FC, ariko ubuhanga bwa Niyongira n’ab’inyuma ba Ben Moisaa bituma ibitego bibiri bya Byiringiro Lague bihagije ngo Police itangire shampiyona itsinda.

Mu yindi mikino yabaye:

  • Etincelles FC yanganyije na Gasogi United 0-0
  • Bugesera FC itsinda Gicumbi FC 1-0
  • Mukura VS itsinda Musanze FC 1-0

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Featured