Umukinnyi wo hagati Feisal Salum, wamenyekanye cyane ku izina rya Fei Toto, yongereye amasezerano mashya y’umwaka umwe muri Azam FC.
Amakuru dekesha Micky Junior avuga ko uyu mukinnyi yagarutse mu myitozo y’ikipe i Chamazi, ndetse biteganyijwe ko amafoto y’iyi mikoranire mishya aza gushyirwa hanze mu masaha make ari imbere.
Nk’uko amakuru yizewe abyemeza, Feisal Salum azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Anaconda MV nk’igice cy’amasezerano ye mashya, ndetse banamwubakire inzu.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Liverpool ntago iravana ijisho kuri Marc Guehi wa Crystal Palace – Ibibyutse byandikwa mu itangazamakuru
Ibyo byose bikiyongeraho amafaranga yo kumusinyisha agera ku $308,000, bituma bigaragara ko Azam FC yateye intambwe ikomeye kugira ngo ikomeze kubungabunga umukinnyi wayo ukomeye.
Iyi nkuru ije ishyira iherezo ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko Feisal ashobora kwerekeza mu yindi kipe, cyane cyane ikipe ikomeye yo muri Afurika y’Epfo yitwa Kaizer Chiefs FC, yari imaze iminsi yifuza kumusinyisha ndetse byemezwa hari ubwo Azam FC yigeze kwanga asaga €300,000 yatangwaga ka Kaizer Chiefs muri Kamena 2024.
Byari bimaze kugaragara ko hari ubushake bwinshi kuri uyu mukinnyi mu isoko ry’igura n’igurishwa, cyane ko yari yanze amasezerano y’imyaka itatu Azam FC yari yamuhaye mu cyumweru gishize.
Ariko nyuma y’ibiganiro birambuye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, biragaragara ko hagezweho umwanzuro wa nyuma, by’umwihariko ku gihe gito, kuko amasezerano mashya yasinye azamara umwaka umwe gusa.
Muri uyu mwaka w’imikino, Feisal amaze gutsinda ibitego bine no gutanga imipira umunani yavuyemo ibitego mu mikino 11, haba muri shampiyona ya Tanzania no mu majonjora ya CAF Champions League.
Mu mwaka ushize, ubwo yari akimara gusinyira Azam, yagaragaje ubuhanga bukomeye atsinda ibitego 16 anatanga imipira 6 yavuye ibitego mu mikino 15 gusa.
Feisal yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Young Africans SC mbere yo kwerekeza muri Azam, aho yatsindiye iyo kipe ibitego 11 anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego mu mikino 33.
Ku rwego mpuzamahanga, amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Tanzania inshuro 38, aho yatsinze ibitego bine anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego.