Connect with us

Featured

EXCLUSIVE – Bite bya Fall Ngagne na Mohamed Chelly ?, ukugaruka kwa Jean Fidèle mu nzove ,umushahara wa Kamena ; Twinjirane muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino ukomeye izahuramo na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Mu gutegura neza uyu mukino, amakuru aturuka mu myitozo ya Rayon Sports ndetse no mu mwiherero wayo uri kubera i Nzove, aratanga ishusho y’uko ibintu bihagaze mu ikipe.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Liverpool ntago iravana ijisho kuri Marc Guehi wa Crystal Palace – Ibibyutse byandikwa mu itangazamakuru

Mu bakinnyi batagaragara mu myitozo, harimo umunya- Maroc Mohamed Chelly, utaramenyekana igihe azasubukurira imyitozo. Uyu mukinnyi wifuzwa cyane mu busatirizi bwa Rayon Sports, aracyari hanze y’ikibuga.

Undi ni myugariro Bayisenge Emery, ariko we biteganyijwe ko azasubira mu myitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Fall Ngagne, na we azamara ukwezi hanze kubera imvune, ibi bikaba bivuze ko aba bose batazakina na Kiyovu.

Ni mu gihe kandi abakinnyi badishikanywagaho kutaza kugaragara muri iyi myitozo barimo umunyezamu Pavel ,umukinnyi wo hagati mpuzamahanga w’Umurundi Abedi Bigirimana ndetse na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Emmanuel Nshimiyimana “Kabange”, bombi bamaze gusubira mu myitozo 100%.

Rayon Sports yatangiye umwiherero wayo ku wa Kane, iwukorera mu Karumuna, aho abakinnyi bose baraye muri locale. Ibi byagaragaje gahunda yo gushyira hamwe no gukaza imyiteguro y’ikipe mbere y’iyi ntangiriro ya shampiyona.

Ikindi cyadutunguye muri iyi myitozo nuko Perezida wa Rayon Sports, Bwana Thadée Twagirayezu, yakiriye Perezida wahoze ayobora iyi kipe, Jean Fidèle Uwayezu, mu Nzove.

Kugaragara kwa Fidèle mu mwiherero byahaye isura nshya ikipe, abakinnyi ndetse n’abayobozi bagaragarwaho akanyamuneza, cyane ko uyu mugabo akundwa bikomeye n’abafana ba Gikundiro batari bake.

Mu rwego rwo gukomeza kongera kugera ku rwego rwo hejuru rw’imyiteguro, ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura abakinnyi bayo umushahara w’ukwezi kwa Kanama, ibintu bifasha cyane mu gutuma abakinnyi bitanga ntacyo bizigamye.

Ku rundi ruhande, shampiyona ya 2025/26 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2025.

Uyu munsi urabimburirwa n’umukino uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Umunsi wa mbere wa shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki 14 Nzeri, aho AS Kigali izakira Amagaju FC, mu gihe APR FC yo izaba iri muri CECAFA Kagame Cup muri Tanzania, bikaba bisaba ko umukino wayo na Marine FC uzashyirwa ku yindi tariki.

Umukino ubategerejwe na benshi hagati ya APR FC na Rayon Sports uteganyijwe tariki ya 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

More in Featured