Rutahizamu w’umwongereza ukinira Chelsea, Liam Delap, agiye kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune y’imitsi y’akaguru bizwi nka hamstring mu mukino batsinzemo Fulham ibitego 2-0 mbere y’ikiruhuko mpuzamahanga.
Delap yasimbuwe ku munota wa 14 gusa w’umukino, ibintu byahise bitera impungenge umutoza Enzo Maresca wahise atangaza ko uyu musore w’imyaka 22 atazongera kuboneka mu kibuga mu byumweru 10 kugeza kuri 12 biri imbere.
Nubwo ibipimo by’ubuvuzi byagaragaje ko adakeneye kubagwa, ikipe yizera ko ashobora kugaruka mu mpera z’ukwezi kwa 11, mbere y’uko ibihe by’imikino bikomeye byo mu mpera z’umwaka bitangira. Ibi byaba ari inkuru nziza ku bakinnyi n’abafana ba Chelsea.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Fei Toto wa Azam FC yateye umugongo Kaizer Chiefs
Delap yageze muri Chelsea muri Kamena avuye muri Ipswich atanzweho amafaranga angana na miliyoni 30 z’ama-pound. Icyakora, nyuma y’iyi mvune, Chelsea yahise yihutira gukura Marc Guiu muri Sunderland aho yari yarajyanywe mu ntizanyo, kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi, cyane cyane ko Nicolas Jackson yahise yerekeza muri Bayern Munich ku munsi wakurikiyeho.
Joao Pedro, nawe winjiye muri iyi mpeshyi avuye muri Brighton mu mpeshyi, ni we ushobora gukomeza gukoreshwa imbere ku murongo w’ubusatirizi.
Delap yari intwaro ikomeye muri Ipswich umwaka ushize aho yatsinze ibitego 12 muri Premier League, akina imikino 37 yose.
Mu yandi makuru, rutahizamu Cole Palmer na we ari kugaruka buhoro buhoro nyuma y’imvune y’ivi yatumye atagaragara mu mikino yo guhangana na West Ham na Fulham.
Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya chelsea iraza kuba yagiye ku kibuga cya Gtech Community Stadium gusura ikipe ya Brentford mu mukino wa Premier League bafitanye . Chelsea gutsinda kwayo bikubiye 1.76 mu gihe gutsinda kwa Brentford iri iwabo bikubiye 4.76 kuri Forte bet .com .

Abasesenguzi batandukanye ku mugabe w’UBurayi baremeza ko Chelsea ishobora gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo k’ibitego bibiri kuri kimwe bijyanye nuko nubwo iyi kipe yatangiye shampiyona inganya ubusa ku busa na Crystal Palace yahise isubiza neza itsinda Westham na Fulham mu gihe Brentford mu mikino itatu imaze gukina yatsinzwe umwe inganya ibiri .
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .