Umukino wari utegerejwe na benshi hagati y’ingwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Intare zo mu ishyamba rya Teranga za Sénégal warangiye mu mvururu zikomeye, nyuma y’uko DRC itsinzwe ibitego 3 kuri 2 mu mukino wabereye kuri Stade des Martyrs iri mu murwa mukuru Kinshasa.
Iyi ntsinzi ya Sénégal ntishimishije na gato abafana ba DRC, bamwe mu bo byabanze mu nda bisararanga mu kibuga, bamena intebe zirenga 100 ndetse bangiza n’inzugi zitandukanye z’iyo stade nk’uko abari bahari babivuga.
Ibyo byose byabaye mbere gato y’uko umukino urangira, nyuma y’igitego cya gatatu cya Sénégal cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Tottenham Hotspurs Pape Matar Sarr.
Ibi bikorwa by’amahane byakomeje no hanze y’ikibuga aho hagiye habaho imirwano hagati y’abafana n’inzego z’umutekano, byanatumye hifashishwa ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatana no kugarura ituze.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; BREAKING NEWS – Abarimo Niyomugabo Claude,Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert, bamaze kugera I Dar Esaalam !
Hari n’abandi bafana ba Sénégal bari baje gushyigikira ikipe yabo, ariko baje gutangira guterwa amagambo no guterwa ibikoresho bitandukanye mbere y’uko umukino urangira, bituma bahita bakurwa muri stade ku mpamvu z’umutekano zabo.
Kugeza ubu, inzego za Leta ya Congo ntizirashyira hanze raporo yemewe igaragaza igihombo cyavuye muri izi mvururu, ariko ku munsi wejo Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, Didier Budimbu, yabwiye Radio Okapi ko ababajwe cyane n’aya makosa yakozwe n’abafana b’igihugu cye, yemeza ko ari imyitwarire itagakwiye kwihanganirwa.
Ibihano bishobora gukurikiraho
Amategeko ya FIFA, cyane cyane mu ngingo ya 16 n’iya 67 nkuko zavuguruwe mu mwaka wa 2023, asobanura ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ibihano bikomeye.
Iri tegeko ryemeza ko hari ibihano biteganywa birimo amande y’amafaranga, gukina imikino ikurikiye nta bafana , gufunga stade, kugeza no kuba wakurwa mu marushanwa.
Ibyo byose bishingira ku buremere bw’ikibazo,ndetse ngo uko bigaragara ko uko ikibazo gikomeye ari na ko ibihano biba bikomeye kurushaho kwiyongera.
Kandi ngo iyo habayeho ikindi kintu nk’iki cyo gusubira muri aya makosa , FIFA ishobora no gutegeka ko ikipe yaterwa forfait, igakurwaho amanota cyangwa ikavanwa burundu mu irushanwa.