Connect with us

Imikino

Rayon Sports izakoresha Miliyari ebyiri umwaka utaha – Twinjirane mu byasizwe n’inteko rusange ya Gikundiro !

Mu ibaruwa yagejejwe ku Nteko Rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Bwana Muvunyi Paul, yagaragaje ko iyi kipe yafashe inguzanyo ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye by’amikoro.

N’ubwo Bwana Muvunyi atari yitabiriye iyi nama kubera ko atari mu gihugu, yandikiye abanyamuryango ibaruwa ibagezaho uko ubuyobozi bwagize icyo bukora mu guhangana n’ikibazo cy’amadeni cyari kimaze igihe kivugwa muri Rayon Sports.

Muri iyi baruwa yagize ati: “Muri aya mezi agera ku 10 tumaze muri uru rugamba, twahuye n’ibibazo byinshi ariko ikiri ku isonga ni ikibazo cy’amikoro. Ni muri urwo rwego twaganiriye na I&M Bank ko baduha inguzanyo ya miliyoni 150 Frw yo gukemura ibibazo by’amadeni byihutirwa dufite atatworoheye, no kunoza imikorere.”

IZINDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Transfers : Andre Onana wa Manchester United mu nzira zo gusohoka kuri Old Trafford!

Yakomeje avuga ko aya mafaranga azajya yishyurwa buhoro buhoro, hifashishijwe amafaranga Rayon Sports izajya yinjiza.

Aho yongeyeho ati: “Azadufasha no kwirinda ibihano twafatirwa na FIFA kubera ibibazo by’abatoza n’abakinnyi tutishyuraga.”Muvunyi kandi yasabye Perezida wa Komite Nyobozi ko asobanurira abanyamuryango uko amafaranga yakoreshejwe n’aho imyenda yihutirwa yageze.

Umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports,  Murenzi Abdallah, nawe yatanze ishusho y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, aho yemeje ko ingengo y’imari iteganyijwe ari miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports izakoresha Miliyari ebyiri mu mwaka utaha , Image Source : Igihe

Iyi Nteko Rusange yabereye mu gihe Rayon Sports iri kwitegura gutangira umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 12 Kanama 2025, ariko yo ikazawutangirira ku ya 13 Nzeri 2025 ihura na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Nubwo hari abibaza ku buryo aya madeni azishyurwa, ubuyobozi bw’iyi kipe bugaragaza icyizere ko hakoreshejwe igenamigambi rinoze.

IVOMO : Igihe ,BB Kigali na Umuseke .

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Imikino