Nkaka Longin wari umaze umwaka n’igice ayoboye ikipe ya Muhazi United, ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, yatangaje ko yamaze kwegura ku mirimo ye nka Perezida w’iyi kipe ikina mu Cyiciro cya Kabiri.
Ibyo byamenyekanye nyuma y’igihe hari hamaze kumvikana inkuru z’ubukene bukabije no gutereranwa n’abafatanyabikorwa b’ikipe, cyane cyane uturere twa Kayonza na Rwamagana twari twariyemeje gufasha iyi kipe.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru cya Kigali Today, Nkaka yemeje iby’ubwegure avuga ko yifuza gufata aka karuhuko .
Aho yagize ati: “Yego nibyo neguye, mbaye mfashe akaruhuko.” Nubwo aya magambo ari make byemezwa ko ahishe byinshi byamubayeho mu rugendo rw’inshingano zitamworoheye, kuva ubwo yatangiraga kuyobora Muhazi United mu mwaka wa 2023.
Iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yabanje gukina mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2023–2024, mbere yo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka wakurikiyeho. Ibi byahinduye ibintu byinshi, ndetse byabaye intandaro y’ibibazo bikomeye.
Nk’uko amakuru twamenye abivuga, nyuma y’uko ikipe imanutse, abakinnyi barenga 15 bayisezeye, hasigara umunani gusa. Kugira ngo hongerwemo abandi, byasabaga inkunga y’amikoro, ariko Longin yagiye ahura n’imbogamizi zikomeye mu kuyabona.
Nubwo byavugwaga ko uturere twa Kayonza na Rwamagana twagomba gutera inkunga iyi kipe buri kamwe kagatanga miliyoni 200 Frw ku mwaka, ayo mafaranga ntiyigeze aboneka, ndetse aya masezerano ntiyigeze avugururwa.

Ibiro by’akarere ka Kayonza ; Image credits : Umuseke .rw.
Nyuma uku kwiyererutsa hagati y’ubuyobozi bw’utu turere byatumye Longin yisanga yatangiye gutanga amafaranga ye ku giti cye. Bivugwa ko mu mezi abiri ashize, yari amaze kwifashisha arenga miliyoni 30 Frw mu kugura abakinnyi, kubishyura imyenda ndetse no kwishyura ibikoresho by’ikipe.
Nkaka kandi yagize uruhare rukomeye mu kongera gusubukura imyitozo, ndetse rimwe na rimwe ni we watangaga amafaranga kugira ngo abakinnyi babone icyo kurya n’itike yo gutaha.
Ku itariki ya 4 Nzeri, abakinnyi ba Muhazi United bahagaritse imyitozo kubera imyenda bari baberewemo. Nta mushahara, ibirarane ari umurondo, nta n’icyizere cy’ejo hazaza.
Stade yakorerwagaho imyitozo yarayambuwe, FERWAFA ibaca amande y’ibihumbi 100 Frw kubera kuterekana aho bazakorera imyitozo.

Ikipe ya Muhazi United igikina mu cyiciro cya mbere , Image credits : The Newtimes .
Mu bihe nk’ibyo, komite nyobozi y’ikipe nayo ntiyari ikigira uruhare. Abenshi bari baratangiye kwicecekera, bituma Longin asigara wenyine ku rugamba. Icyemezo cyo kwegura si igitangaza, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko hari ibintu byananiwe gukemuka ku gihe.
Kugeza ubu, Muhazi United itangiye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nta buyobozi buhamye, nta ngengo y’imari izwi, ndetse n’abakinnyi bakeya. Umutoza Rubona Emmanuel yahawe inshingano zo kuyizamura, ariko nta gikoresho na kimwe gihari ngo akibyaze umusaruro.
IVOMO : TheDrum Reports & Kigali Today na Umuseke.