Connect with us

Amakuru

Manzi Thierry, Anicet na Enzo batsindiye amadorali 100 mu myitozo y’Amavubi

Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria, Uzabera muri Nigeria ku munsi w’Ejo.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ubwo yariri gukora imyitozo ejo hashize tariki ya 4 Nzeri 2025, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice yasuye ikipe ari kuganiriza abakinnyi na Staff yose y’Ikipe y’igihugu amavubi, bose ukuyemo abatoza, yabahaye agakino gato mu rwego rwo kuzamura Moral y’abakinnyi aho abagombaga gutsinda yari yabemereye amadorali 100.

Dore ako gakino uko kagenze kose n’icyari kigamijwe na Perezida wa FERWAFA Dr Shema Ngoga Fabrice:

Ubwo yaganiraga n’abakinnyi Perezida wa FERWAFA yateguye umukino wahuje abantu bose ukuyemo abatoza, babiri babiri hakoreshejwe kubara imibare, bitewe naho ugeze ukavuga uwo muri kumwe  cyangwa byagera ku wundi mubare couple imwe ikavuga amazina yindi couple byose byakozwe mu rwego rwo kumenyana ariko nanone, gufasha abakinnyi gukoresha umutwe byihuse.

Couple ya Manzi Thierry na Ishimwe Anicet na Couple ya Enzo na Dr Felix nibo batsinze abandi, babasha gutsindira ayo mafaranga bari bemerewe na Dr Shema Ngoga Fabrice Perezida wa FERWAFA.

Nyuma yaho kandi yasabye abakinnyi ko bo batsinda Nigeria ubundi bakazashimishwa, gusa nta ngano yibyo bazabona yavuze.

Mu yandi makuru kandi Dr Shema Ngoga Fabrice yemeye ko FERWAFA igiye kwishyura miliyoni 75 y’ibirarane by’umukino wa Lesotho u Rwanda  rwanganyijemo 1-1 I Kigali, Aho buri mukinnyi wari kuri liste agomba kubona byibura ibihumbi 750 by’amanyarwanda.

Tubibutseko umukino w’ikipe y’igihugu amavubi na Nigeria uzaba ejo Saa 18h00, Umukino ubanza Nigeria yari yanganyije n’Amavubi kuri Stade Amahoro I Remera ibitego 0-0.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru