Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice yaherekeje ikipe y’Igihugu Amavubi y’U Rwanda iri kubarizwa muri Nigeria.
Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 2 Nzeri 2025, Nibwo yahagurutse ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, Bajya muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 20, bahura n’Abandi bakinnyi 4 muri Nigeria, Abo ni Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Kavita Phanuel Mabaya, Twizerimana Clement Buhake, nk’uko byari biteganyijwe.
Bageze muri Nigeria amahoro, Bakirwa na Ambassador w’u Rwanda muri Nigeria, Hon Amb. Bazivamo Christophe mbere y’uko bafata indi Ndege iberekeza Uyo ahazabera umukino kuri uyu wa gatandatu saa 18h00 za Kigali.
Perezida wa FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice niwe uyoboye itsinda (Delegation) ry’Abantu 44 b’U Rwanda berekeje muri Nigeria, Bakigerayo yaganiye n’itangazamakuru asobanura uko yakiriye guherekeza ikipe y’Igihugu bwa mbere nk’umuyobozi mukuru mushya wa FERWAFA n’icyo bagiye gukora, avuga n’ibyo basaba abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
“Ku bwanjye n’Ibintu byiza n’ibintu by’Agaciro guherekeza ikipe y’Igihugu, Uba ufashe izindi nshingano zirenze.
Perezida yakomeje avuga icyo yasabye abakinnyi.
“Icyo nasabye abakinnyi uyu munsi ni uko Option yo gutsindwa kuri njyewe si nyemera, Waba ufite ubundi buryo bwo gusobanura kudatsinda ariko bwa mbere biva kuri wowe, Biva kuri Motivation yawe, Bigaturuka ku cyo wowe wumva watanga ku gihugu, Igihugu gitanga byinshi ku banyarwanda muri rusange ndetse no kw’ikipe y’Igihugu, Ariko wowe n’iki watanga kugirango ugaragaze ko icyo igihugu cyagutumye batibeshye.
Perezida yakomeje avuga intego z’abakinnyi n’umwuka uri mu ikipe ndetse n’icyo asaba abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
“Umwuka ni mwiza na Coach yabimbwiye ati abakinnyi basanaho bishimye kuko babonako umuyobozi wabo ntabwo ari umuyobozi uturutse ahandi asanzwe mu mupira kandi yumva iby’umupira akunda itsinzi kandi nanjye nkunda itsinzi ndumva tuzakorana neza.
“Umwuka umeze neza, Abakinnyi bose bari aho, Uko twaje tuganira mu ndege kugera Lagos ukava Lagos ukagera Uyo, Urumva ko umwuka ari mwiza, Moral iri kugaruka, Reka n’abanyarwanda badukurikira bakomeze badu (Supporting).
“Inkuru zo kuduca intege tutaratangira n’umukino ibyo babireke ariko badu (Supporting) kuko Supporting iri Moral nayo ira konta ku bakinnyi, Bikora ikintu kinini cyane ku bwonko bwabo, Bakumva ko bashoboye bakababa inyuma bakabaha icyizere ndumva twabishobora kuko Nigeria twarahuye turayitsinda hano twakongera tukabikora”.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Nigeria I Lagos Saa 14:15, Saa 17:26 Yahise ifata indege ya IBOM Air yerekeza muri Uyo, Aho bahise bakora urugendo rw’isaha 1 rugana aho bacumbitse kuri Hotel yitwa Akwa IBOMO Hotel.
Biteganyijwe ko bari bukore imyitozo ya mbere uyu munsi, Kuko bageze muri Nigeria barushye bahabwa akaruhuko n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Adel Amrouche.