Connect with us

Amakuru

AMAFOTO:Ibyo wamenya ku Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje Nigeria

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yarekeje muri Nigeria gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa 7, U Rwanda ruzakina na Nigeria tariki ya 6 Nzeri 2026, Saa 18:00 kuri Stade ya Uyo muri Nigeria.

Ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe nk’ibisanzwe niho iyo kipe y’Igihugu yahagurukiye, Amavubi yahagurukanye n’itsinda  (Delegation) ry’Abantu 44 muri rusange (Ariko 39 nibo bafashe rutema ikirere berekeza muri Nigeria .

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Dr Shema Ngoga Fabrice niwe wari uyoboye iyo delegation yavuye mu Rwanda.

Abakinnyi 20 nibo bahagurukiye mu Rwanda abandi 4 barimo Buhake Twizerimana Clement, Phanuel Mabaya Kavita, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur baza guhurira n’Abandi I Lagos mu murwa mu kuru wa Nigeria , Bakomezanye muri Uyo aho amakipe yombi azakinira.

Biteganyijwe ko Amavubi aza kugera muri Nigeria Saa 14h15 I Lagos, Ubundi Saa 17h00 berekeza Uyo aho bazakinira, Kandi Bazaba baba muri Hotel IBOM Hotel Uyo.

Tubibutseko umukino ubanza ikipe y’Igihugu y’U Rwanda Amavubi yatsinzwe na Nigeria kuri Stade Amahoro I Remera ibitego 2-0.

U Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda C, Aho rufite amanota 8, Mu gihe Nigeria ifite amanota 6, Afurika y’Epfo ikagira 13 ari nayo iyoboye itsinda.

Benin ifite amanota 8 mu gihe Zimbabwe u Rwanda ruzahita rajya gukina nayo bafite amanota 4 mu gihe Lesotho ifite amanota 5.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru