Connect with us

Featured

Mu mikino 19 yatsinze Ibitego 9 Ibyo wamenya kuri Baleke uje muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma byo gusinyisha rutahizamu w’Umunyakongo Jean Baleke mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino wa 2025/2026 mu Rwanda.

Baleke wakiniye amakipe akomeye arimo TP Mazembe, Simba SC ndetse na Yanga Africans, Ari mu nzira zo kuza mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Yanga Africans umwaka ushize w’Imikino. Urugendo rwa baleke muri Tanzania ntirwagenze neza cyane bitewe no kudahabwa umwanya uhagije n’abatoza ba Yanga wo kuba Yagaragara cyane yabanje mukibuga.

Ibi byose byatumye baleke Atabasha Kongererwa amasezerano muri iyi kipe ya Yanga Africans none ubu ari mu bakinnyi badafite amakipe bidasubirwaho.

Rayon Sports  yari imaze igihe isinyisha Abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga harimo nabo yahaga igerageza muri iyi kipe ngo barebe  ko bakwitwara neza bagasinyishwa. Mu bari baje muri Rayon harimo na rutahizamu Bing Bello Chadrack gusa ntakiri kumwe na Rayon Sports bitewe n’Uko yahisemo kumurekura  nyuma yo kwanga kwishyura ibihumbi Makumyabiri na bitanu by’amadolari  ($25,000 ) arenga milliyoni 29 z’amanyarwanda yasabwaga na DCMP yo muri Congo Kinshasa aho umukinnyi yaje aturuka, ahubwo ihitamo kwihutira gushaka Baleke nkuko tubikesha Umunyamakuruwa wa B&B Fm Imfurayacu Jean Luc.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Baleke ashobora gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri iyo kipe ikunzwe n’abatari bake ikomoka Mu karere ka Nyanza. Biteganyijwe ko nibikunda kuriki Cyumweru Baleke aza kuba yageze i Kigali agatereka umukono kumasezerano muri Rayon Sports.

Baleke naramuka asinye muri Rayon sports izamwerekana ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wayo mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha abakinnyi rifunga muri rusange.

Gusinyisha baleke ni igitekerezo cyiza cyane dore ko ari Rutahizamu mwiza cyane aho muri season iheruka uyu Baleke yatsinze ibitego 9 mu mikino 19 yagaragayemo ndetse agatanga n’Imipira yavuyemo ibitego (Assists) 2.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured