Connect with us

Imikino

Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche yamaze gutangaza urutonde rw’Abakinnyi 27, Bazitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi bitegura imikino 2 yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda ruzakina n’Ikipe y’Igihugu cya Nigeria na Zimbabwe, Mu kwezi gutaha tariki ya 6 Nzeri 2025, Kuri Uyo Godswil Akpabio International Stadium muri Nigeria nibwo hazaba umukino wo kwishyura, Amavubi akina na Nigeria.

Tariki ya 9 Nzeri 2025, U Rwanda ruzakina na Zimbabwe umukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg, Kuri Stade ya Orlando Stadium kuko Zimbabwe itarabona Stade yemewe yakwakiriraho iyo mikino.

Umutoza Adel Amrouche abakinnyi 27 yahamagaye:

Abanyezamu:

1. Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)

2. Buhake Twizerimana Clement   (Ullensaker Kisa)

3. Ishimwe Pierre (APR Fc)

Ba Myugariro:

4. Niyomugabo Claude (APR Fc)

5. Ombarenga Fitina (APR Fc)

6. Nshimiyimana Emmanuel (Rayon Sports)

7. Mutsinzi Ange Jimmy (Zira FK)

8. Nkulikiyimana Darryly Nganji (Standard de Liège)

9. Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli)

10. Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion Fc

11. Nduwayo Valens (APR Fc)

12. Maes Dylan Georges Francis (Union Titus Pentage).

Abakina hagati:

13. Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli).

14. Mugisha Bonheur (Al Masry)

15. Bryan Klovis Ngwabije (Dieppe Fc)

16. Kayibanda Claude Smith (Bedford Town)

17. Muhire Kevin (Jamus Fc)

18. Mukudju Christian (Elite Football Club)

Abakina imbere:

19. Mugisha Gilbert (APR Fc)

20. Hamon Aly Enzo (Angouleme CFC)

21. Kwizera Jojea (Rhode Island)

22. Nshuti Innocent (Es de Zarzis Fc)

23. Ishimwe Annicet ( Olympique De Beja).

24. Biramahire Abeddy ( Es Sétifienne)

25. Gitego Arthur ( Fus Rabat)

26. Ishimwe Djabilu (Etincelles Fc)

27. Niyo David ( Kiyovu Sports).

Abakinnyi  bashya bahamagawe ku nshuro ya mbere, Ni Nshimiyimana Emmanuel wa Rayon Sports na Ishimwe Djabilu na Niyo David, Mukudju Christian na Nduwayo Alex.

Abakinnyi batahamagawe kandi bari bitezwe ko bahamagarwa:

1. Byiringiro Lague, 2. Ishimwe Christian, 3. Nsabimana Eric uzwi nka Zidane 4.Niyigena Clement, 5. Emery Bayisenge, 6. Ruboneka Jean Bosco.

Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende we nibwo akiva mumvune ntabwo uyu mutoza arasobanura impamvu atamuhamagaye.

Hakim Sahabo wa Standard de Liège na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière yo mu gihugu cy’Ububiligi mu cyiciro cya mbere umutoza bo yatangaje ko atazongera kubahamagara mu gihe akiri umotoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi kubera ubwo aheruka kubahamagara batirabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi igihe yakinaga imikino ya gicuti na Algeria.

Mukudju Christian nawe yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Niyo David yatumye Kiyovu Sports yongera kubona umukinnyi wayo uhamagarwa mu mavubi.

Ishimwe Djabilu wa Etincelles nawe yatumye Etincelles yongera kubona umukinnyi mu mavubi muri iyi myaka ya vuba aha.

Nduwayo Alex wa APR Fc nawe yahamagawe bwa mbere.

Myugariro wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita Kabage yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Ni nawe wenyine wahamagawe muri Rayon Sports.

Samuel Gueulette ukina mu kiciro cya mbere mu bubiligi umutoza Adel yamaze kumukura mu mibare ye.

Hakim Sahabo, ukina muri Standard de Liège nawe ntabwo Adel Amrouche yamwishimiye kuba ataraje mu mikino iheruka, u Rwanda ruheruka gukina na Algeria.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Imikino