Connect with us

Amakuru

Haruna yahaye ikaze Yanga yakoreyemo amateka abakunzi bayo bamwibutsa uko bamufata

Umunyarwanda wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi imikino myinshi mu mateka, Irenga (100) Haruna Niyonzima, Umwe mu ba nyabigwi kandi b’ikipe ya Yanga Africans, yo muri Tanzania, Yahaye ikaze mu Rwanda, Iyo kipe yanditsemo amateka ubwo yayikiniraga.

Niyonzima Haruna abinyujije kuri Instagram ye, Yagize ati;

“Murakaza neza mu rugo (Injinia Hersi Ally Said), Murakaze neza kandi Yanga Africans, Mwumve ko mu meze nk’abari mu rugo (Ali Kamwe)”.

Perezida wa Yanga Africans, Injinia Hersi Said yahise ajya ahandikirwa ibitekerezo abwira Haruna ati;

“Fundi wa Boli, Tumekaribia nyumbani”. Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ati;

“Muhanga w’umupira w’amaguru, Tumeze nk’abari mu rugo”.

Abakunzi ba Yanga Africans benshi bahise bajya ahandikirwa ubutumwa nabo bibutsa Haruna Niyonzima ko ari umunyabigwi wabo bakundaga cyane, bandika amazina yose bakundaga kumwita harimo;

Baba Muzazi, Fundi Wa Boli, Fabregas, Fadhili Hakizimana Mtoto wa Gisenyi.

Hari undi mufana wanditse ubutumwa kandi ashimira Haruna ko ariwe watumye akunda cyane ikipe ya Yanga Africans.

Umufana wavuzeko yakunze Yanga kubera Haruna Niyonzima

Tubibutseko Niyonzima Haruna yakinnye muri Yanga Africans kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2017, Yaje kuvamo yerekeza muri Simba Sports Club nayo yo muri Tanzania,  mu mwaka wa 2020-2021 aza gusubira muri Yanga Africans yakiniye umwaka 1.

Ikipe ya Yanga Africans yaje mu Rwanda, Mu birori by’umunsi mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Day, Uzaba Tariki ya 15 Kanama 2025, Kuri Stade Amahoro I Remera.

Perezida wa Yanga Africans, Ubwo yasubizaga Haruna wari ubahaye ikaze mu Rwanda.

Haruna abanya-Tanzania bamweretse ko bakimukunda bamwibutsa uko bakundaga kumwita.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru