Connect with us

Featured

AMAFOTO: Yanga Africans yageze mu Rwanda ije mu munsi w’Igikundiro

Ikipe ya Yanga Africans yamaze kugera mu Rwanda ije mu munsi mukuru w’Igikundiro cy’Abareyo uzwi nka Rayon Sports Day, Ibirori bizaba tariki ya 15 Kanama 2025.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, Nibwo ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, Iyobowe na Perezida wayo Injinia Hersi Ally Said bageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe, Bakirwa neza na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadde.

Iyi kipe ya Yanga Africans biteganyijwe ko ejo Saa tatu za mu gitondo, Izahita ijya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, Ruri ku Gisozi. Nyuma bakerekeza mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bahatuye.

Ikipe ya Yanga Africans kandi izagirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda amasaha umukino uzabahuza na Rayon Sports uzaberaho, Ubundi bahite bakora imyitozo izabera kuri Stade Amahoro mu kibuga cy’imyitozo.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Yanga Africans wo uzaba kuri uyu wa Gatanu Saa kumi nebyeri kuri Stade Amahoro I Remera nta gihindutse.

Icyo usabwa gukora kugirango uzakurikire ibyo birori;

*662*700*1191#

Upper Bowl: 3k
Lower Bowl: 5k
Classic Seats: 15k
VIP: 30k
VVIP: 100k
Executive Seat: 150k
Sky Box: 2M

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured