Connect with us

Imikino

Manzi Thierry yongeye gutsinda we na Djihad batwara igikombe

Abakinnyi ba biri b’Abanyarwanda, Bakina mu gihugu cya Libya, Myugariro Manzi Thierry na Bizimana Djihad begukanye igikombe cya Shampiyona ya Libya batsinze Al Hilal, Ibitego bibiri ku busa.

Uyu munsi Tariki ya 12 Kanama 2025, nibwo ikipe ya Al Ahly Tripoli yakinaga umukino wa nyuma na Al Hilal mu mikino ya kamara mpaka, Mu rwego rwo rwo gushaka ikipe yegukana Shampiyona ya Libya, Amakipe yose yahatanaga yari atandandatu.

Al Ahly Tripoli niyo yari iyoboye, Urutonde rwa Shampiyona ya Libya aho yasabwaga kunganya gusa n’Ikipe ya Al Hilal yari iya kabiri.

Umukino watangiye ikipe ya Al Ahly Tripoli isatira cyane, Ku munota wa gatanu (5′), Myugariro w’Umunyarwanda Manzi Thierry, Yahise afungura amazamu ku gitego cy’umutwe. Igice cya mbere cyaje kurangira ari icyo gitego cya Manzi Thierry.

Mu gice cya kabiri, Ikipe ya Al Ahly Tripoli yakomeje kwitwara neza, Ibifashijwemo na Elhouni ku munota wa mirongo inani na gatatu (83′), Yaje gutsinda igitego cya kabiri umukino urangira ari ibyo bitego bibiri ku busa.

Al Ahly Tripoli yahise itwara Shampiyona ya Libya, Isoza iyo mikino ya kampara mpaka iyoboye urutonde n’amanota cumi n’atatu (13), 2. Al Hilal isoza ifite amanota umunani (8), 3. Al Akhdar isoza nayo ifite amanota (8), 4. Al Ittihad yasoje ifite amanota atandatu (6), Mu gihe iya nyuma yari 5. Al Ahli Benghazi yasoje ifite amanota nayo atandatu (6).

Ikipe ya Al Ahly Tripoli yari itwaye igikombe cya 14 cya shampiyona, Aho kandi yahise ibona itike yo gukina imikino ya CAF Champions League 2025-2025, Izakina n’ikipe yo muri Benin yitwa Dadje Fc.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Imikino