Connect with us

Amakuru

OFFICIAL: Lorenzo yemeje ko yagiye kuri SK Fm avuye kuri Radio Rwanda

Umunyamakuru w’Imikino Musangamfura Lorenzo, Yamaze kwerekeza kuri Radio ya Sam Karenzi,  SK Fm 93.9, Avuye kuri Radio Rwanda.

Musangamfura Lorenzo, Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Musanze, Mu Ntara y’Amajyaruguru y’U Rwanda, yamaze kwemezwa nk’Umunyamakuru wa Radio SK Fm uyu munsi Tariki ya 1 Kanama 2025.

Nkuko SK Fm yabinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zabo, By’Umwihariko kuri Instagram yabo.  “Bagize b’Ati “Musangamfura Christian yinjiye mu muryango wa SK FM93.9 Ni umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda”. Ibi byanyuze no kuri Instagram ya Lorenzo.

Lorenzo ni umwe mu banyamakuru mu Rwanda b’Imikino bigaruriye imitima y’Abakunzi b’Imikino mu Rwanda, Kubera ukuntu akora ibintu bye by’Umwihariko harimo gutebya, uko agenda avanga indimi z’Amahanga, Hamwe no kuganira muri rusange.

Tubibutseko Musangamfura Christian Lorenzo, Aje avuye kuri Radio Rwanda, akaba yakoreye n’Andi ma Radio mu Rwanda, Harimo Radio na TV 10, Fine Fm na RC Musanze ya RBA.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru