Connect with us

Amakuru

FIFA yatoranyije umunyarwanda mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru Ku Isi, FIFA yasohoye urutonde rw’Abasifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu bagore.

Umunyarwandakazi Umutesi Alice, Ari mu basifuzi 6, Batanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, Aho azasifura nk’Umusifuzi wungirije muri icyo gikombe cy’Isi kizabera muri Morocco.

Umutesi Alice, Aherutse kuva gusifura mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore, Giheruka gutwarwa na Super Falcons ya Nigeria nyuma yo gutsinda Morocco yari yacyakiriye, Ibitego 3 kuri 2.

Icyo gikombe cy’Isi biteganyijwe ko kizatangira Tariki ya 17 Ukwakira 2025 kugeza Tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Muri Morocco.

Ibintu 4 wa menya ku gikombe cy’Isi cy’Abagore batarengeje imyaka 17:

1. Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyatangiye gukinwa bwa mbere mu mwaka wa 2008.

Icyo gihe cyabereye muri New Zealand, Kiza kwegunwa n’Ikipe y’Igihugu ya Korea ya Ruguru itsinze Esipanyi (Spain), Ibitego 2 kiri 1.

2. Iki gikombe cy’Isi kiba buri myaka 2, Kuva mu mwaka wa 2008 gitangiye gukinwa.

Ikipe ya Korea ya Ruguru niyo imaze kucyegukana inshuro nyinshi kuko imaze kugitwara ibikombe 2.

Mu gihe ikipe y’Igihugu ya Spain yagitwaye inshuro 1, Korea y’Epfo igitwara inshuro 1, Ubuyapani nabwo bwagitwaye inshuro 1 hamwe n’Ikipe y’Igihugu ya Colombia yagitwaye inshuro 1.

3. Ibihugu byo muri Afurika amateka bimaze gukora muri icyo gikombe cy’Isi.

Tanzania niyo yabashije kugera kure nyuma yo kugera muri 1/4 Cy’Irangiza.

Andi makipe yo muri Afurika amaze kwitabira gusa ni Nigeria, Morocco, Cameroon, Ghana na Tanzania.

4.Intego zo z’icyo gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu bagore

FIFA yabikoze ishaka gushyigikira impano z’abakobwa bakiri bato ndetse no gutegura ibihangange mu mupira w’Amaguru w’ahazaza, Mu cyikiro cy’Abagore.

Abasifuzi bose bazasifura igikombe cy’Isi cy’Abagore batarengeje imyaka 17.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru