Connect with us

Amakuru

Biramahire Abeddy yashimiye umutoza w’Amavubi Adel Amrouche na Rayon Sports

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunya-Nyarwanda, Biramahire Abeddy, Yerekanywe mu ikipe ye nshashya ya ES Sétifienne yo muri Algeria. 

Biramahire Abeddy, Ku mugoroba wo kuwa kane Tariki ya 31 Nyakanga 2025, Nibwo yerekanywe nk’Umukinnyi mushya wa Es Sétifienne, Nyuma yo kubasinyira amasezerano y’Imyaka 2.

Abeddy yari amaze amezi 6 akinira Rayon Sports, Yayifashije kongera kubona itike yo guhagarira u Rwanda mu mikino ny’Afurika, Muri CAF Confederation Cup. Yongeye gushima iyo kipe ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche ko bamufashije kugera muri iyo kipe yo muri Algeria.

Yagize ati” Nagiye muri Gikundiro, Mfite intego zo gukora cyane mu mezi 6 nari mfite, Rayon Sports n’Ikipe Nziza, Iyo ushyizemo imbaraga igufasha kujya  gukina mu mahanga byoroshye.

“Ndashaka gushima na Adel Amrouche, Watumye byose biba”.  Abeddy Aganira na Rwanda Premier League.

Biramahire Abeddy afite imyaka 26, Yakinnye amakipe amaze gukinira ni 5 mu Rwanda harimo Bugesera Fc, Police Fc, Mukura Victory Sports, As Kigali na Rayon Sports.

Hanze y’U Rwanda, Abeddy amaze gukinira naho amakipe 5 harimo Club Sportif Sfaxien (Tunisia), Al-Suaiq Club (Oman) ,UD Songo(Mozambique), Clube Ferroviário de Nampula (Mozambique), Es Sétifienne ( Algeria).

Tubibutseko Biramahire Abeddy abaye umukinnyi wa 7 mu banyarwanda bari gukina muri shampiyona zo mu bihugu by’Abarabu muri Afurika.

Abandi bakinnyi b’abanyarwanda ubu bari gukina mu bihugu by’abarabu ubu ni Mugisha Bonheur, Manzi Thierry, Djihad Bizimana, Ishimwe Anicet, Gitego Arthur, Nshuti Innocent, na Biramahire Abeddy.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru