Connect with us

Amakuru

AMAFOTO:Kanyizo Umunyamakuru w’Imikino yasezeranye imbere y’Amategeko

Umunyamakuru w’Imikino kuri Radio na TV 10, Kanyamahanga Jean Claude uzwi nka Kanyizo, Yasezeranye imbere y’Amategeko n’Umufasha we Kundwa Sarah.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, Tariki ya 31 Nyakanga 2025, Mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Kanyizo na Kundwa, Bamaze igihe bari mu urukundo, Uyu mwaka wa 2025, Tariki ya 23 Werurwe nibwo berekanye ku mugaragaro ko bagiye gutegura umushinga wo kuzabana akaramata.

Kanyizo yasabye Kundwa ko yazamubera umufasha, Akaba Mama w’abana be, Kundwa Sarah nawe yaje kubyemeza icyo gihe.

Tariki ya 26 Kamena 2025, Bahise basohora (Invitation) cyangwa Ubutumire bw’Ubukwe bwabo, Nyuma yo kwemeza ko buzaba Tariki ya 9 Kanama 2025.

Tubibutseko Kanyamahanga Jean Claude, Nk’umunyamakuru w’Imikino Yamenyekanye akora kuri City Radio, Yaje kuhava ajya kuri Radio and TV 1, Ubu akora kuri Radio and TV 10.

Mu mategeko yemewe n’ U Rwanda, Kundwa ni Umugore wa Kanyizo.

Ubwo Kanyizo yari amaze gusaba Kundwa ko yazamubera Mama w’abana be, Kundwa nawe akabyemeza.

Ubutumire bwo Gushyigikira Urukundo rwa Kanyizo na Kundwa.

Kundwa Sarah yabyemeje ko Kanyizo ariwe rukundo rw’iteka ryose kuri we yemera kuza mubyarira abana

Kanyizo imbere y’amategeko y’u Rwanda nawe yabyemeje ko azakomeza gukunda Kundwa iteka ryose.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru