APR FC yongeye kunganya na Gorilla Fc kuri uyu wa Gatatu mu mukino ubereye ijisho utari woroshye wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ibyari byitezwe:
APR Fc Yagiye Gukina Uyu mukino Ifite Ikizere ko igiye gukora ibyo itakoze mu mukino uheruka wa Gishuti iheruka gukinana na Gorilla wabereye ishyorongi, Kuri Stade Ikirenga APR Fc isanzwe ikoreraho imyitozo, Icyo gihe amakipe yombi yanganyije ibitego 2 kuri 2.
Uko byagenze :
Ibi siko byagenze kuruyu wa gatatu kuko ku munota wa munani gusa Musengo Tansele Gorilla fc iheruka gusinyisha yaje guterekamo igitego kiza cyane hakiri kare aho byayifashe iminota 17 gusa y’igice cya mbere.Ni Apr Yagowe n’uyu mukino wo kwishyura wa gishuti yakinaga na gorilla kuko byayisabye 83 kugirango ibe ibonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe neza na Aliomu suane ari nacyo cyo kwishyura kuruyu mukino cyatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije.
Ubuhanga n’ubushishozi bw’abatoza:
Uyu ni umukino wagaragaje ubushishozi bw’abatoza b’amakipe yombi bashatse guha umwanya abakinnyi n’abari batabonye amahirwe menshi mu mukino ushize. Abafana ba Gorilla FC bishimiye kubona ikipe yabo ishyira APR FC ku gitutu ikayibuza intsinzi mu buryo bwatunguye benshi.
Imikinire idasanzwe,ubuhanga ndetse n’amacenga by’abakinnyi ba gorilla biri mubyatumye uyu mukino ukomerera apr.Umutoza Teleb wa apr nyuma yuko ikipe ye yamaze iminota 70 irenga nta gitego yakoze impinduka zaje kuvamo igitego cyo kwishyura kumunota wa 83′.
Nubwo apr yanganyije ariko sibyo abakunzi bayo bari bayitezeho cyane ko byavugwaga ko ariyo yasabye gorilla fc ko bakina uyu mukino wo kwishyura wa Gishuti bitewe nuko itari yishimiye uko umukino wabanje yanganyijemo niyi gorilla wagenze nuburyo abafana biyi kipe bari biteze instinzi babyakiriye
Twitege iki kuri ejo hazaza ha Apr muri shampiyona :
Ibi byatangiye Kubyutsa impaka hirya no hino hibazwa niba ari apr idakomeye cyangwa ari Gorilla fc yazamuye urwego ubu ikaba ibasha guhangamura ibihangange mbere bitari byoroshye kuba yahangana nabyo.U rwego rw’abataka rwa apr fc bamwe bavuga ko ruri Hasi bitewe nuko Abakinnyi baje bavugwa ko bakomeye gusa mukibuga byageramo bigahinduka umusaruro wabo ntaguragarire bose.
Ibi babihera kuburyo babonamo bamwe mubakinnyi yongeyemo nka William Togui udaheruka kureba mwizamu muriyi mikino ya gishuti.
Abandi bavuga ko ari ibintu bikunda kubaho bitewe nuko Abakinnyi baba bataramenyerana neza gusa uko iminsi yicuma baramenyerana bagatanga umusaruro.imibare n’urwego rw’abakinnyi ba apr byemeza ko ari Abakinnyi beza bafite ubushobozi bwo guhangara andi makipe muri shampiyona y’u Rwanda muri rusange .
Ubu hirya no hino kumbuga nkoranyambaga haribazwa niba gorilla ariyo gipimo nyacyo cyamakipe avuga ko akomeye bitewe nuko ikomeje kwitwara mu mikino ya gishuti.Ese wowe urabibona gute ni apr idakomeye cyangwa ni gorilla yiyuburuye?

Umukino utari woroshye kumpande zombi

Memel Dao Wagaragaje urwego rusanzwe muri uyu mukino nubwo nta gitego

Perezida wa gorilla bwana Hadji yari yaje kwirebera uyu mukino

Abakinnyi babonye umwanya wo kwigaragaza